Irerero ry'umupira w'amaguru ryashinzwe na Muvandimwe Jean Marie ukinira Mukura VS ryakinnye umukino waryo wa mbere rihereye aho uyu mukinnyi yanyuze nawe ubwo yari akiri muto.
Mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Rayon Sports na Mukura VS ari gukinira ubu yashinze irerero ryigisha umupira w'amaguru mu byiciro by'imyaka itandukanye aho rikorera i Nyabyondo mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y'amezi arenga atatu iri rerero rikora, kuwa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza 2024 ryakinnye umukino waryo wa mbere ukaba wari uwa Gicuti warihuje n'iryitwa Shining ryo risanzwe rikorera i Remera mu mujyi wa Kigali.
Iri rerero rya Shining kandi ni naryo Muvandimwe Jean Marie Viane yanyuzemo akiri muto mbere y'uko yerekeza mu makipe makuru.
Uyu mukinnyi aganira na InyaRwanda yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona irerero yashinze ryakinnye umukino waryo wa mbere.
Yavuze ko birimo biragenda biza kuba batangiye gukina n'andi marerero akomeye anavuga ko impamvu yari ishinze ari ukugira ngo afashe abana bakiri bato kuzamura impano zabo ndetse nawe agire umusanzu atanga ku mupira w'amaguru mu Rwanda.
Yagize ati "Birimo biragenda biza niba twatangiye gukina umukino tuganina n'irerero rimaze imyaka igera kuri 15 Kandi rukaba ritanga abakinnyi dore nanjye ariryo nanyuzemo urumva ibintu birimo biraza gahoro gahoro.
Impamvu narishinze ni ukugira ngo mfashe abana baho ntuye ngo bazamuke mu mupira w'amaguru kuko hari ibyo mbafasha,hari ubumenyi mfite ,hari byinshi mfite nshobora gufasha abana bashaka kuzamura impano ndetse n'abashaka gukora siporo gusa. Ndashaka kugira umusanzu nanjye ntanga mu mupira w'amaguru w'u Rwanda".
Muvandimwe kandi yavuze ko afite guhunda yuko azagenda anashyiraho amashami y'iri rerero hirya no hino mu gihugu. Uyu mukinnyi asanzwe afite kandi asanzwe afite ahakorerwa imyitozo ngororamubiri ndetse akaba afite n'ishuri rya Karate.
TANGA IGITECYEREZO