Kigali

Arsenal izahatana amezi arenga abiri idafite komando Bukayo Saka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/12/2024 9:10
0


Umukinnyi ngenderwaho wa Arsenal, Bukayo Saka, azamara igihe kirenga amezi abiri adakandagira mu kibuga nyuma yo kubagwa imvune yagize ku nyama z’ingingo (hamstring).



Ibi byatangajwe n’umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, nyuma y’uko Saka avunitse mu mukino batsinze ku wa 21 Ukuboza aho Arsenal yatsinze Crystal Palace ibitego 5-1 muri Premier League. Uyu mukinnyi yavuye mu kibuga hakiri kare ndetse yasohotse yifashishije imbago.

Saka, ufite imyaka 23, ni umwe mu bakinnyi bifashishwa cyane na Arsenal muri uyu mwaka w’imikino. Kugeza ubu, amaze gutsinda ibitego 9 no gutanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mikino 24 yose y’amarushanwa. 

Iyi nkuru ibabaje ije mu gihe Arsenal iri gukina imikino myinshi kandi ikeneye gukomeza guhatanira umwanya wa mbere muri shampiyona.

Nyuma yo gutsinda Ipswich igitego 1-0 kuri uyu wa Gatanu, umukino wa mbere wa Arsenal kuva Saka yavunika, Arteta yatangaje amakuru yerekeranye n’ubuzima bwa Saka. Agira Ati: “Saka yarabazwe kandi byose byagenze neza. Ariko ikibabaje ni uko azamara igihe kinini hanze.

Navuze igihe kinini, ni ukuvuga amezi abiri cyangwa arenga. Ariko igihe nyacyo tuzongera kumubona bizaterwa n’uburyo igisebe yabazwe kizakira, cyane cyane mu byumweru bibiri bya mbere. Reka turebe uko bizagenda kuko biragoye cyane kubihamya ubu.

Mu gihe inkuru ya Saka itashimishije abakunzi ba Arsenal, umutoza Arteta yavuze ko bafite undi mukinnyi Raheem Sterling, ukinira Arsenal ku ntizanyo avuye muri Chelsea. 

Arteta yatangaje ko Sterling ashobora kugaruka mu kibuga vuba kurusha uko byari byitezwe nyuma yo kugira ikibazo cy’ivi.

Arteta yakomeje agira ati “Yego, tugomba kureba uko azaba ameze muri iki cyumweru. Twatekerezaga ko ikibazo cy’ivi kizakenera igihe kinini, ariko cyagaragaje gukira vuba mu minsi ishize. Twizeye ko ari inkuru nziza kuko turamukeneye.

Arsenal, ubu iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Liverpool ikomeje guhangana mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Premier League. Nyuma y’intsinzi yabo ku wa Gatanu, Arsenal izongera gukina ku itariki ya 1 Mutarama ubwo izasura ikipe ya Brentford.

Umutoza wa Arsenal yatangaje ko Saka uherutse kubagwa, azakira nyuma y'amezi abiri

Arteta yavuze ko n'ubwo Saka atazaba ahari, Sterling azaba ahari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND