Kigali

Ikipe y’Igihugu ya Kenya mu nzira zo kumanura umutoza wakoranye na Ten Hag muri Man United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/12/2024 6:49
0


Benni McCarthy wahoze ari umutoza w’abataha izamu muri Manchester United, ari mu biganiro byimbitse bigamije kumugira umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.



Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aho uyu mutoza akomoka aravuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure kandi hari amahirwe akomeye ko azajya gutoza Kenya, ikaba yaba ari inshuro ye ya mbere atoje ikipe y’igihugu.

Ikipe y’Igihugu ya Kenya yirukanye umutoza Engin Firat nyuma y’imyaka itatu yari amaranye nayo, ibintu byatumye ishyiraho gahunda yo gushaka umutoza mushya mbere y’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Biteganyijwe ko McCarthy azatangira akazi muri Werurwe 2025, mu mukino wo kwishyura na Gabon uzaba ku itariki ya 17 Werurwe 2025.

McCarthy afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru nk’umukinnyi, aho yakinnye mu makipe arimo Ajax, Celta de Vigo, FC Porto, Blackburn Rovers, na West Ham United. Yarangirije urugendo rwe rwo gukina mu ikipe ya Orlando Pirates muri Afurika y’Epfo.

Nk’umutoza, amaze gukora mu makipe atandukanye harimo Cape Town City, Amazulu ndetse na Manchester United aho yari ashinzwe gutoza ba rutahizamu.

Uyu mwanya mushya aramutse awubonye, byaba ari indi ntambwe ikomeye kuri McCarthy mu rugendo rwe rw’ubutoza no mu kuzamura urwego rw’umupira wa Kenya ku ruhando mpuzamahanga.


Benni McCarthy uri kumwe na Rqasmus Hojlund arifuzwa n'ikipe y"igihugu ya kenya, cyane ko yabaye umutoza wa ba rutahizamu muri Man United


Ifoto ya Benni ari kumwe na Cobbie Maino muri manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND