Kigali

Ibintu 10 byo kwitega mu imurikwa rya Album nshya ya The Ben muri BK Arena

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:30/12/2024 11:30
0


Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben azatangira umwaka wa 2025 ataramira abakunzi be, ubwo azamurika Album ye nshya ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena. Iki gitaramo cyiswe The New Year Groove & Album Launch cyitezweho udushya twinshi ndetse n’isomo ku rugendo rw’umuziki nyarwanda.



Ni Album ya Gatatu ya The Ben ije ikurikira Amahirwe ya Nyuma yamuritse mu 2009 ndetse na Ko Nahindutse yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.

Dore ibyo abakunzi b’umuziki bategerezanyije amatsiko:

1. Amarangamutima y’abafana n’uburyo bushya bwo gutungurana

The Ben azerekana impinduka n’udushya twisumbuyeho, aho ashobora kuzamura amarangamutima y’abafana binyuze mu gutumira abahanzi bakoranye na we mu bihe byashize, ndetse n’abashya bitezweho gutungurana ku rubyiniro.

2. Gusezeranya abafana umuziki uhamye

Mu gitaramo cye, The Ben azagaragaza ko atazongera kubura, agasezeranya abafana ko agiye gukomeza gukora umuziki cyane kandi ku rwego rwo hejuru. Iki ni ikimenyetso ko urugendo rwe rugikomeye.

3. Gusubirana ikuzo

Nyuma y’igihe kinini adakora ibitaramo bihambaye, The Ben yagarutse akomeye kurushaho. Yongeye kwiyubaka mu muziki nyarwanda no gusubirana abafana bamukundaga byimazeyo.

4. Gushimira abamubaye hafi

Iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kuzirikana abamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki, harimo abahanzi bagenzi be ndetse n’abandi bagize uruhare mu kumufasha kugera aho ari uyu munsi.

5. Kuzamura impano nshya

The Ben akomeje gushyigikira abakiri bato mu muziki, abaha urubuga rwo kumenyekana no kugera ku rwego rukomeye. Aha, abafana bazanibonera uburyo yakoranye n’abahanzi bakizamuka mu guteza imbere impano nshya.

6. Kwishyura ideni ry’imyaka myinshi

Abafana bategereje ko The Ben azagaragaza igihagararo cye nk’umuhanzi ufite byinshi byo kubaha. Iki gitaramo kizaba n’umwanya wo kumushimira ko yongeye gutegura igitaramo cye bwite aho atazagendera ku bitekerezo by’abaterankunga gusa.

7. Inyungu ku muziki nyarwanda

Iki gitaramo kizerekana urwego umuziki nyarwanda ugezeho. Bizatanga ishusho y’uko umuhanzi mukuru afatwa mu Rwanda, haba mu buryo abafana bamushyigikira cyangwa uburyo abategura ibitaramo banoza imikorere yabo.

8. Umukoro ku banyempano bakiri bato

The Ben azereka abahanzi bakizamuka uko bakwiye kwitwara kugira ngo barambe mu muziki. Azerekana ko bishoboka kugumana igikundiro ndetse no gukomeza kwigarurira imitima y’abafana mu gihe kirekire.

9. Ubushobozi bw’Umuhanzi Nyarwanda

Iki gitaramo kizerekana uko umuhanzi nyarwanda ahagaze, haba mu bushobozi bwo gukusanya abafana, gukora ku marangamutima yabo ndetse no gushyira imbere ubuhanzi bufite ireme.

10. Imitegurire idasanzwe

Imurikwa ry’iyi Album ya The Ben rizatanga urugero rwiza mu mitegurire y’ibitaramo mu Rwanda, rikagaragaza uburyo urubyiniro, abahanzi n’imyidagaduro bihuza mu buryo bwihariye.

Iki gitaramo ntikizaba gusa imurikwa rya Album nshya, ahubwo kizaba ishusho y’uko umuziki nyarwanda ugenda wiyubaka.

Mu kiganiro cyihariye  aherutse ku girana na  InyaRwanda, The Ben yumvikanishije ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ni nk’urufatiro rw’urugendo rwe mu muziki.

Ati "Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.”

The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n’abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n’abandi bahanzi.

Afite indirimbo ‘Uzaba uzaba’ yakoranye na Roger, ‘Sinarinkuzi’, ‘Sibeza’ na ‘Thank you my God’ yakoranye na Tom Close, ‘Karibu sana’ na ‘Inzu y’ibitabo’ yakoranye na Diplomat, ‘Impfubyi’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Rahira’ yakoranye na Liza Kamikazi;

Lose Control, Ndi uw’ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k’umutima na Muruturuturu yakoranye n’umuraperi Bushali, ‘Kwicuma’ yakoranye na Jay Polly na Green P,

‘Nkwite nde’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Tugumane’ yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw’ikigali na Africa Mama Land yakoranye n’umuraperi K8 Kavuyo, ‘Inkuba Remix’ yakoranye na Riderman.

‘Karara’ yakoranye na Neg g the general, ‘Ntacyadutanya’ na Priscilla, ‘Why’ na Diamond, ‘Can’t get enough’ na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), ‘Imvune z’abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n’izindi.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

The Ben akomeje kugaragaza ubushake mu kuzamura  barumuna be mu muziki

Uyu mwaka wa 2024  usize Then yiyunze na Coach Gael byavugwaga ko badacana uwaka

The Ben ahamya ko uyu mwaka umusigiye inararibonye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND