Kigali

Drama T yiyambaje aba- Producer b'i Kigali kuri EP ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2024 12:25
0


Umuhanzi uri mu bagezweho mu gihugu cy'u Burundi, Drama T yashyize ku isoko indirimbo enye (4) zigize Extended Play (EP) ye nshya yise 'Foursome Cards' yari amaze igihe ateguza abakunzi b'umuziki n'abafana be muri rusnage, nk'impano yabageneye mu mpera z'uyu mwaka.



Asohoye iyi EP nyuma y'uko muri uyu mwaka yagaragaye mu bikorwa bitandukanye by'umuziki byabereye mu Rwanda, barimo no kuba yaririmbye mu gitaramo 'Shine Boy Fest' cya Davis D cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Drama T asanzwe afitanye umubano wihariye na Davis D. Ndetse ubwo yari muri kirya gitaramo, yumvikanishije ko Davis D ariwe muhanzi wamushyigikiye cyane kuva atangiye urugendo rw'umuziki.

Nyuma y'uko asubiye mu Burundi, yagaragaje ko yasoje indirimbo enye zigize EP ye yise 'Foursome Cards', kandi yabigaragaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, ubwo yayishyiraga hanze.

Yagaragaje ko mu ikorwa ry'iyi EP ye, yakoranye na ba Producer barimo babiri bo mu Rwanda, barimo Producer Niz Beat usanzwe ari n'umujyanama wa Afrique, ndetse na Producer Ayo Rasha wamamaye mu bihangano byinshi yakoranye abahanzi nyarwanda.

EP ya Drama T iriho indirimbo "Shine Shine Sweet", "Rotate", "Somebody", ndetse na "Hastalavivi" Izi ndirimbo zifite impuzandengo y'iminota 2 n'amasegonda 41' kugera ku minota itatu n'amasegonda 15'.

Dram T asohoye iyi EP mu gihe amaze iminsi abica bigacika mu bitangazamakuru byo mu Rwanda binyuze mu ndirimbo 'Kosho' imaze kurebwa n'abantu barenga Miliiyoni 6.3. Ariko kandi uyu musore anazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ambulance', 'Kode', 'Itamporize' n'izindi.

Ayoo Rush ni we wakoze indirimbo ‘Away’ yakuruye urukundo hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Indirimbo yabahesheje ibikombe muri Kiss Summer Awards na Isango na Muzika Awards.

Ni nawe wakoze indirimbo ‘Bella’ ya Mr Kagame, ‘Impore’ yahuriyemo abahanzi Mariya Yohana, Rumaga Junior, Bwiza Emerance, Iyamuremye Serge, Kwizera Alfred, Mucyo Eric, Producer Ayoo Rash, Producer Li John na Chris Hat na Kenny Mirasano. Yanakoze indirimbo ‘Please me’ ya Kizigenza, ‘La vida Loca’ ya Ariel Wayz n’izindi.Drama T yatangaje indirimbo enye zigize Extended Play (EP) ye nshya 

Drama T yagaragaje ko yifashishije aba-Producer babiri mu ikorwa ry’iyi EP

 

Producer Niz Beat ni we wakoze indirimbo ‘Rotate’ iri mu zigize EP ya Drama T

Producer Ayo Rush niwe watunganyije indirimbo ‘Somebody’ ya Drama kuri EP ye 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ENYE ZIGIZE EP YA DRAMA T

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND