Abanyamuziki batatu bo ku Mugabane wa Afurika bagaragaye ku rutonde rw'indirimbo 25 zanyuze Barack Hussein Obama II muri uyu mwaka wa 2024.
Buri mwaka, uyu mugabo wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, agaragaza urutonde rw'indirimbo zamunyuze, aho kuri ubu yagaragaje ko mu bahanzi bamufashije kugira ibihe byiza muri uyu mwaka, harimo n'abahanzi batatu bo muri Afurika.''
Yagaragaje ko mu ndirimbo 25 zamunyuze harimo iz’abahanzi batatu bo muri Afurika. Harimo 'Yayo' ya Rema, 'Jumb' ya Tyla, Gunna na Skillbeng ndetse na 'Active' ya Asake na Travis Scott.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho indirimbo 'Squable UP' y'umuraperi Kendrick Lamar wataramiye i Kigali mu 2023, Band4Band ya Central Cee na Lil Baby, 'God Gave me Feet For Dancing' ya Ezra Collective na Yazmin Lacey, 'Ramblin' na The Red Clay Strays, 'Favourite' ya Fountaines D.C;
'A Bar Song (Tipsy) ya Shaboozey, 'Old Dutch' ya Bonny Light Horseman, 'Is it worth it' ya Rae Khalil, 'Texas Hold 'EM' ya Beyonce, 'Kehlani' ya Jordan Adentunji, 'I Like the way you kiss me' ya Artemas, 'Scooter Blues' ya Johnny Blue Skies, 'Too Sweet' ya Hozier, 'Peaceful Place' ya Leon Brigdes;
'Million Dollar Baby' ya Tommy Richman, 'Right Back to it' ya Waxahatches na MJ Lenderman, 'Stargazing' ya Myles Smith, 'That's how i'm feeling' na Jack White, 'Gold Coast' ya Moses Summey, 'Si antes te hubiera Conocido' ya Karol G, ndetse na 'Gata Only'.
Barack Obama kandi yagaragaje urutonde rwa filime zamunyuze muri uyu mwaka, ndetse n'ibitabo yasomye muri uyu mwaka.
Here are my favorite songs from this year! Check them out if you’re looking to shake up your playlist – and let me know if there’s a song or artist I should make sure to listen to. pic.twitter.com/MK51Z77uEb
— Barack Obama (@BarackObama) December 21, 2024
Here are a few movies I’d recommend checking out this year. pic.twitter.com/UtdKmsNUE8
— Barack Obama (@BarackObama) December 20, 2024
Here are a few movies I’d recommend checking out this year. pic.twitter.com/UtdKmsNUE8
— Barack Obama (@BarackObama) December 20, 2024
Tyla wataramiye i Kigali mu 2023 binyuze mu birori bya Giants of Africa yongeye kugaruka ku rutonde rwa Obama wabaye Perezida wa Amerika
Kendrick Lamar watanze ibyishimo binyuze mu gitaramo cya Move Afrika, yagaragaye ku rutonde rwa Barack Obama
Umunyamuziki
Asake wageragejwe kenshi gutaramira i Kigali ntibikunde, afite indirimbo
yanyuze Obama
Buri mwaka, Barack Obama agaragaza indirimbo zamukoze ku mutima
REBA HANO INDIRIMBO ASAKE YARIRIMBYEMO YANYUZE OBAMA MURI UYU MWAKA
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YAYO' YA REMA YASHIMISHIJE OBAMA
">
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TYLA YARIRIMBYEMO YANYUZE OBAMA
TANGA IGITECYEREZO