Kigali

Uko abarimu bafasha abanyeshuri bafite ibibazo byo mu mutwe n'imitekerereze

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/12/2024 15:42
0


Ubushakashatsi bugaragaza ko ubumenyi bwonyine budahagije ku mwana ahubwo akeneye n'ubufasha bw'amaranga mutima.



Ku itariki ya 19 Nzeri 2024, hakozwe ubushakashatsi bwagaragaje ko ubufasha bwo mu buryo bw'imitekerereze ku barimu n'abiga imyigishirize bitanga umusaruro mu rwego rw'uburezi.

Abarezi ntibagomba kwigisha gusa, ahubwo bagomba no gutanga ubufasha bw'amarangamutima, inama, ndetse no gufasha abanyeshuri bafite ibibazo byo mu mutwe n'imitekerereze. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bigira ingaruka ku myigire, ku masomo ndetse no ku mikorere y'abarezi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, impuguke z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n'abakozi ba UNESCO bafatanyije gutegura ingamba z'ubuzima bwo mu mutwe n'ubufasha bwo mu buryo bw'imitekerereze ku barimu ku rwego rwa Afurika.

Izi ngamba zigamije guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe bwiza ku barimu, harimo kurwanya ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, gufasha abarimu mu gihe bahuye n'ibibazo ndetse no gutanga ubufasha bw'amarangamutima n'ubufasha bwihariye igihe bikenewe.

Ingamba zishingiye ku nkingi enye. Iyi nkingi ya mbere ivuga ku kuringaniza ibikorwa hagati y'ibigo by'uburezi, ubuzima ndetse n'imibereho myiza. Iya kabiri yibanda ku mashuri yo ku rwego rw’igihugu kugira ngo abarezi bamenye uburyo bwo kwitwara neza mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

Iya gatatu ivuga ku kubaka gahunda z’ubufasha ziri mu mashuri no gushyiraho itsinda ry’abarimu kugira ngo bafashwe mu gihe cy’ikibazo. Iya kane ivuga ku gutanga ubufasha buhamye bwihariye ndetse no kongera abarimu mu kazi nyuma y’igihe bamaze mu bitaro.

Inyigo kuri izi ngamba izakomeza gukorwa, ariko igihe byemejwe bizafasha cyane abarezi ndetse n’abanyeshuri muri rusange nk'uko tubicyesha Unesco.org.


Ubushakashatsi bugaragaza ko ubumenyi bwonyine budahagije ku mwana ahubwo akeneye n'ubufasha bw'amaranga mutima


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND