Kigali

2022-2024: Jose Chameleone yasubikishije ibitaramo bibiri i Kigali, byatewe ni iki?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/12/2024 11:30
0


Umuririmbyi w’umunya-Uganda, Jose Mayanja wamenye nka Jose Chameleone wagize ibihe byiza cyane mu muziki kuva mu myaka 20 ishize, ari kunyura mu bihe bigoye ahanini bitewe n’uburwayi bwamwibasiye bwatumye imishina yari afite harimo n’igitaramo i Kigali gisubikwa.



Chameleone umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Badilisha’ n’izindi zatanze ibyishimo ku bihumbi by’abantu. Inshuti ze zirimo abanyamuziki nka Bebe Cool, abayobozi mu nzego za Leta n’abandi batangiye kumusura aho arembereye mbere y’uko yerekezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu gutuma umuziki wa Uganda ugira ikuzo, yanakoreye ibitaramo hirya no hino ku Isi. Byagiye bitumwa mu bihe bitandukanye atumirwa mu Rwanda, kuhakorera ibitaramo. 

Mu Rwanda ahafite abakunzi benshi bamuzi cyane ubwo indirimbo ze zacaga ibiganiro mu bitangazamakuru, ndetse yagiye agaragaza ko ari umuhanzi w’ibigwi, ibyatumye ahabwa amafaranga menshi kugirango agere i Kigali.

Ku wa 12 Ukuboza 2024, nibwo Jose Chameleone yihutanwe mu bitaro bya Nakasero nyuma yo kuremba mu buryo bukomeye; ndetse benshi mu bafana be batangiye kugira impungege.

Umuhungu we Abba Marcus aherutse gusohora amashusho y’iminota 6 n’amasegonda 31’, yavuzemo ko uburwayi butuma Se aryamye ku gitanda cyo kwa muganga muri iki gihe bushingiye ku 'kunywa cyane inzoga' buzwi nka “Acute pancreatitis.”

Yavuze ko Se yakunze kurangwa no kunywa inzoga cyane, ku buryo imiryango yagerageje gukomakoma ariko bikanga. Ndetse ko yaba ababyeyi be n'abandi ntako batagize kugira ngo bamwumvishe ko ari kugirira nabi ubuzima bwe.


Chameleone asubikishije ibitaramo bibiri i Kigali mu myaka ibiri, habaye iki?

Ku wa 3 Gashyantare 2022, Jose Chameleone yatangaje igitaramo i Kigali. Icyo gihe yavugaga ko ariyo ntangiriro y’urugendo rwe rwo kugaruka mu Rwanda, nyuma y’imyaka ine yari ishize atahataramira.

Kuva icyo gihe, uyu muririmbyi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ntiyongeye kuvuga kuri iki gitaramo. Ndetse, abantu bategereje ko akandagira i Kigali, amaso ahera mu kirere- igitaramo cye kirasubikwa!

Umwe mu bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda, aherutse kubwira InyaRwanda ko bijya bibaho ko umuhanzi atangaza igitaramo ‘kidahari’ ashaka ko abaterankunga n’abashoramari bamugana bakamufasha gutegura icyo gitaramo kugeza kirangiye.

Yavuze ko hari umwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda watangaje umuhanzi yagombaga kuzana gutaramira abanyarwanda muri Nyakanga 2022, mugenzi we amuca inyuma amwishyura mbere ye birangira inzozi zo kuzana uwo muhanzi i Kigali kuri we zirangiriye aho.

Yasobanuye ko Jose Chameleone muri Gashyantare 2022 yari ‘yatangaje kiriya gitaramo agamije kubona abantu bakorana, ariko ntibyakunze’.

Nta ngufu Chameleone yari yashyize mu kumenyekanisha iki gitaramo yavugaga ko azakorera i Kigali, ndetse hashize iminsi micye yakuye ‘Post’ yacyo ku rubuga rwa Instagram.


Nyuma y’imyaka ibiri, ikindi gitaramo cye cyasubitswe i Kigali

Ku wa 8 Ukuboza 2024, Jose Chameleone yatangaje ko azakorera igitaramo cye i Kigali, ni nyuma y'imyaka itandatu yari ishize Abanyarwanda bamunyotewe. Yari yavuze ko kizabera muri Kigali Universe, ku wa 3 Mutarama 2025.

Yatangaje iki gitaramo hashize iminsi yibasirwa n’uburwayi bukomeye, byatumye abaganga banzura ko ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiganiro yagiranye n’abari bamutumiye i Kigali, byagejeje ku gufata icyemezo cy’uko iki gitaramo nacyo gisubikwa.

Indwara ya ‘Acute pancreatitis’ yafasha Jose Chameleone, ifata cyane ku rwagashya runini ruri mu nda ‘Pancreas’, rugira uruhare mu gukora amasoko atuma ibiryo bishwanyurwa, ndetse no gukora ‘insulin’ igenzura isukari mu maraso.

Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo ubukomeye mu nda, akenshi mu gice cyo hejuru cyangwa hagati, bukura bikagera mu mugongo.

Irangwa no kugira isesemi no kuruka, kubura ubushake bwo kurya, guhinda umuriro, kubura imbaraga no gucika intege.

Impamvu nyamukuru y’ubu burwayi ni ukunywa inzoga nyinshi. Kuyinywa igihe kirekire cyangwa mu bwinshi bushobora kwangiza urwagashya. Hari kandi ibiyobyabwenge byinshi n’imiti:

Abaganga bagaragaza ko mu kuvura iyi ndwara, kenshi uyirwaye asabwa kureka inzoga. Harimo kandi kurya indyo ifite intungamubiri nziza, ikungahaye ku mbuto, imboga, n’ibinyampeke.

Joseph Mayanja uzwi nka Chameloene ni umuhanzi w’umunya-Uganda ukora umuziki wubakiye ku njyana ya AfroBeat.

Aririmba cyane mu rurimi rw’Icyongereza, Igiswahili na Luganda. Ni umunyamuziki watangiye urugendo mu mwaka wa 1990 ubwo yari mu gihugu cya Kenya, atangiriye mu itsinda rya Ogopa Deejays.

Yavutse ku wa 30 Mata 1979, muri Mata 2023 azuzuza imyaka 44. Afite abana barimo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja n’abandi.

Afite abavandimwe barimo Pallaso na Weasel bakora umuziki, ndetse na AK 47 witabye Imana. Kuva mu mwaka wa 2008, arwubakanye na Daniella Mayanja.

Uyu mugabo yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Badilisha yo mu 2012, Shida Za dunia yo mu 2005, Kuma Obwedisgwa, Tubonge n'izindi.


Jose Chameleone muri Gashyantare 2022 yasubikishije igitaramo i Kigali, n’igitaramo yari ategerejwemo tariki 3 Mutarama 2025 cyasubitswe



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUBONGE’ YA JOSE CHAMELEONE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND