Rwanda Leaders Fellowship yahurije abayobozi b’Amadini n’Amatorero mu materaniro yabereye muri Kigali Serena Hotel, hakaba hitabiriye abagera ku 150. Abitabiriye banafashe umwanya wo kuganira ku buryo imiyoborere ishobora guteza impinduka mu madini no mu matorero.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024. Insanganyamatsiko yari "Imiyoborere Izana Impinduka mu Madini n’amatorero" (Transformational Governance in the Faith Sector), yibanze ku kwigisha abayobozi uburyo bashobora gufasha mu guhindura imibereho y’abayoboke babo binyuze mu miyoborere myiza.
Aya materaniro yashishikarije abayobozi b’amadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo imiyoborere ishingiye ku butabera, uburinganire, n’iterambere rirambye.
Muri iki gikorwa, habaye ibiganiro bitandukanye byagarutse ku mwanya abayobozi b’amadini n’amatorero bafite mu muryango, n’uko bashobora kuba umusemburo w’impinduka mu gihugu. Abayobozi basabwe gukomeza gushyigikira ubuyobozi bufite intego yo guharanira impinduka, no guteza imbere ibikorwa byiza.
Mu gusoza, abayobozi basabwe gukorana neza no kwita ku mahame y’imiyoborere myiza, bagaharanira impinduka zifatika mu madini no mu matorero. Uyu muhango wagize uruhare mu kubaka imiyoborere myiza, kandi utegerejweho gufasha mu kwimakaza imibereho myiza y’abanyarwanda.
Abayobozi b'Amadini n’Amatorero bahuriye mu materaniro muri Kigali Serena Hotel
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO