Kigali

Nigeria: Portable yatunguranye amanura ipantaro mu ruhame abyinana akenda k'imbere gusa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/12/2024 7:13
0


Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Portable yavugishije abantu amangambure ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amashusho ye abyina yambaye umwenda w'imbere gusa



Habeeb Okikiola uzwi cyane kw'izina ry'ubuhanzi nka Portable yatunguranye ubwo yakoraga ibidakunze kuboneka ku bahanzi b'igitsina gabo amanura ipantaro mu ruhane. Uyu muhanzi azwiho gukoresha imbaraga nyinshi igihe ari ku rubyiniro ariko ibi byo byatunguye abantu benshi aho yari arimo kuririmba imbonankubone muri "Enugu" ku mugoroba washize.

Bisanzwe bimenyewe mu bahanzikazi bakunda kwambara imyenda ikurura ababareba haba ku rubyiniro cyangwa no mu mashusho y'indirimbo zabo zisanzwe, ariko ibi Portable yakoze byatangaje abantu benshi kuko bisa nk'aho ari ubwa mbere byari bigaragaye.

Uyu muhanzi Portable yaje no kugerageza gusimbuka mu bafana ariko ntibyagenda uko yabyifuzaga. Abaye umuraperi wa mbere ugaragaje ibi kuri Stage nubwo abarapereri bazwiho kugaragaza imbaraga nyinshi ku rubyiniro.

Portable yatunguranye cyane ubwo yari ari ku rubyiniro


Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND