Kigali

Ibyifuzo by’abarasita kuri Apôtre Paul Gitwaza bashinja guharabika imyemerere yabo- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2024 11:04
0


Imwe mu ngingo iri kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo Abarasita bo mu Karere ka Rubavu bandikiye ubuyobozi bwaka Karere, basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro bamagana imvugo ya Apôtre Paul Gitwaza.



Iyi mvugo yateje ikibazo, aho Intumwa y’Imana iherutse gutangariza mu materaniro yabereye muri Australia ko ari Rasitafarian ari idini rya Satani, kandi ko abasore bafite imisatsi ya ‘Dread’ ku mutwe ndetse n’inkumi zambara amapantalo batemerewe kugera ku ruhimbi.

Mu gihe cy'amasaha abiri n'iminota 50', ubwo yigishaga ijambo ry’Imana, Gitwaza yibanze cyane ku kubwira abashumba b'amatorero imyitwarire ikwiriye kubaranga; ndetse n'uburyo bakwiye gufasha Abakristo gusabana n'Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Ku munota wa 30', atangira yumvikanisha ko bidakwiriye ko umukobwa wambaye ipantalo agahagarara  ku rubyiniro abwiriza cyangwa se aririmba; ni mu gihe ku munota wa 32' ho yitsa cyane ku kuvuga ko nta mwana w'umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi afite amaherena ndetse n'imisatsi y'amarasita ku mutwe.

Arakomeza ati "Nta mwana w'umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y'amarasita, Oya!"

Yavuze ko "Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Sitani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe ugire umusatsi mwiza.

Apotre Gitwaza yabwiye urubyiruko n'abandi bari mu materaniro ye bafite imisatsi y'amarasita kuyihindura hakiri kare 'kuko ni ko umuco wanyu umeze'. Ati "Ni na ko Bibiliya idusaba."

Akomeza agira ati "Ibi mbabwira mbivuga hose, kuko njye nzi ukuri kwabyo, nzi n'ibibyihishemo. Umwuka w'urumogi n'ubutinganyi bihera mu musatsi. N'iyo Imana igiye ku gukoresha ihera mu musatsi."

Barifuza iki?

Gakiga Steven ukuriye Abarasita mu Karere ka Rubavu, yabwiye InyaRwanda ko ibyavuzwe na Apôtre Gitwaza batekereza ko hari benshi batumye bumva ko imyemerere y'abo ikocamye.

Yavuze ko atari muri Rubavu gusa basabye ko bigaragambya, kuko ashingiye ku matsinda ya WhatsApp arimo, yabonye ko n'abandi barasita bo mu bice bitandukanye by'Igihugu bababajwe n'amagambo yabavuzeho.

Ati "Ariko twebwe twababajwe n'amagambo yatuvuzeho, dufata umwanzuro wo kuvuga ngo kugirango inkuru igere ku baturage neza, abantu tubana nabo, uburyo bwiza, ni ugukora urugendo rw'amahoro, rufite ubutumwa butandukanye, tugaragaza, tuvuga mu nzira zose zitandukanye, hafatwa amafoto, amashusho agere ahantu hose, tubashe guhindure icyo kintu yashyize mu bantu."

Ni ibinyoma!

Steven Gakiga yavuze ko bafashe igihe cyo gusengura ijambo rya Apôtre Gitwaza basanga ibyo yatangaje kuri Rasitafarian ari ibinyoma 'kandi sinzi ko yashobora kugaragaza ko biriya bintu ari ukuri'.

Yavuze ko bazi neza impamvu bashyizeho 'Dread', kandi bashingira no ku byanditswe muri Bibiliya.

Uyu mugabo yavuze ko mu busanzwe Rasitafarian "Ni inzira y'ubuzima, ni umuryango wo kubana n'ibiremwa byose by'Imana mu rukundo n'amahoro."

Akomeza avuga ko Rasitafarian 'ntishingiye ku myemerere' ahubwo 'imyemerere ni kimwe mu bigize Rasitafarian'. Ati "Rasitafarian irigenga mu myizerere n'ubwo dukoresha Bibiliya, ariko hari ibintu byinshi dutandukana n'imyizerere."

Kuki bahisemo kwigaragarambya mu mahoro?

Steven yavuze ko "Twifuza ko adusaba imbabazi." Akomeza,ati "Ni amakosa yadukoreye. Dushobora no kujya ku rukiko, dufite uburenganzira bwo kujya rukiko tukamurega. Ariko mbere ya byose, icyo dushaka we yemere ko yakoze amakosa [...] Sinzi ukuntu yabikoreye abarasita, ni avuge ibye bimureba, bireba urusengero rwe."


Apôtre Gitwaza aherutse gutangaza ko Rasitafarian ari idini ry’Abarista, ibyarakaje abarasita basaba ko abasaba imbabazi mu maguru mashya


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA STEVE GAKIGA UHAGARARIYE ABARASITA MU KAREREKA RUBAVU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND