Kigali

Richard Kandt wahanze Umujyi wa Kigali nibwo yavutse! Ibyaranze iyi tariki mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/12/2024 9:29
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 17 ni umunsi wa 351 mu minsi igize umwaka, hasigaye 14 uwa 2024 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1718: Ubwami bw’Abongereza bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero kuri Espagne.

1907: Uwitwa Ugyen Wangchuck yambitswe ikamba ryo kuyobora Ubwami bwa Bhutan.

1928: Impirimbanyi z’impinduramatwara mu Buhinde, Bhagat Singh, Sukhdev Thapar n’uwitwa Shivaram Rajguru bivuganye umwe mu bapolisi bakuru bo mu Bwongereza witwa Lala Lajpat Rai, bamusanze ahitwa Lahore, muri Punjab. Nyuma y’imyaka itatu aba bose bahanishijwe kwicwa mu 1931.

1957: Mu Budage habereye impanuka y’indege, ihitana abantu bagera 32 barimo abakozi bayo ndetse n’abagenzi bagera 20.

1967: Uwari Minisitiri w’Intebe muri Australia, Harold Holt, ubwo yari ari kogera ahitwa Portsea, kuri Victoria yaje kuburirwa irengero.

1978: Habaye amatora ya referendumu, Itegeko Nshinga ritorwa ku kigero cya 89%.

1989: Uwitwa Fernando Collor de Mello yatsinze uwitwa Luiz Inácio Lula da Silva mu matora yo guhatanira kuyobora Brazil. Ibi byabaye amateka kuko bwari bwa mbere habayeho Perezida w’Umu-Démocrate mu myaka igera 30.

2002: Hatangiye intambara ya kabiri ifatwa nk’iy’abaturage ikomeye muri Congo, iyi yabaye imvano yo kugaruka mu bwumvikane no kugana inzira y’amahoro cyane ko byajyanye n’ishyirwaho rya guverinoma ikora mu buryo bw’agateganyo hagamijwe gutegura amatora.

2009: Ubwato bunini bwitwa MV Danny F II bwo muri Lebanon bwakoze impanuka yahitanye abantu 44 ndetse n’nyamaswa zirenga ibihumbi 28 zinyuranye.

2010: Nyuma yo kwitegereza imyigaragambyo y’abaturage yari yakwiye muri Tunisia ndetse n’ibindi bihugu by’Abarabu, byatumye Mohamed Bouazizi yitwika.

2020: Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC), batangije ku mugaragaro laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga izakoreshwa mu kubaka no gukora insimburangingo n’inyunganirangingo z’abafite ubumuga.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1867: Richard Kandt wahanze Umujyi wa Kigali.

1977: Umurusiya witwa Oxana Fedorova, yigeze kuba Nyampinga mu rwego rw’Isi mu 2002.

1982: Stephane Lasme, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Gabon.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Jack Andersonari wari Umunyamakuru wo muri Amerika.

2010: Captain Beefheart, umuhanzi w’umuziki wo muri Amerika.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND