Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara nabi, ikaba iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota umunani gusa, abayobozi babiri bigeze kuyobora iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal wahoze ayiyobora na Nkurunziza David uyiyobora kuri ubu, baritana ba mwana buri wese ahakana uruhare kubiri kuba ku ikipe.
Mvukiyehe Juvenal wakuwe ku buyobozi bwa Kiyovu Sports nyuma yo kuyobora imyaka itatu, yashimangiye ko ibibazo ikipe ifite uyu munsi bitakomotse kuri we, ahubwo ko ari abayobozi bamusimbuye babishoyemo.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Juvenal yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe butashatse gukurikiza umushinga we wo kubaka ikipe irambye kandi ifite abanabayo yizamuriye.
Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, Mvukiyehe Juvenal yagize ati: "Natanze igitekerezo cy’uko tugomba gukomeza guhatanira igikombe ariko tukubaka gake gake, tugakoresha abana bato, ariko abo twakoranaga bari baramaze guhumurirwa igikombe ntibabishaka. Bahise banga umushinga wanjye, kandi kuko ari njye watangaga amafaranga menshi, sinashoboraga gukomeza gushoramo imari yanjye."
Mvukiyehe Juvenal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, yagaragaje ko kuba ikipe igeze mu bibazo bidaturuka ku buyobozi bwe, ahubwo byatewe n’uko ubuyobozi bamusimbuye bwirengagije imishinga yo kubaka ikipe irambye. Mu kiganiro na Radio Rwanda, Juvenal yavuze ko ubwo yayoboraga Kiyovu Sports, yakoresheje amafaranga menshi kandi bigaragara ko yatanze umusaruro.
Yagize ati: "Twari ikipe ihatanira igikombe mu buryo bugaragara, kandi ibyo byasabaga gushora amafaranga menshi. Naje gutanga igitekerezo cy’uko twakubaka ikipe gake gake, tukareka gukomeza gukoresha amafaranga ahanitse.
Gusa abo twakoranaga banze uwo mushinga, maze bahitamo kundenganya no kunshyira ku ruhande. Ntibyashobokaga ko nkomereza aho kuko ntashakaga gukomeza gutanga amafaranga menshi ku buryo budafite umurongo."
Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ibibazo by’amadeni yasize muri Kiyovu Sports, 99% yavuyemo abikemuye, ndetse ashinja ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kumwitwaza nk’agakingirizo ko gukinga abakunzi ba Kiyovu mu maso.
Yahakanye amakuru Perezida wa Kiyovu, Nkurunziza David yavuze ko Juvenal yaguze umukinnyi wa Miliyomo 3 akabeshya ngo yamuguze miliyoni ya 90, avuga ko icyo yavuze ari uko umukinnyi yari afite agaciro ka Miliyoni 90, ahubwo bamuhaga miriyoni eshatu ku mwaka nko kumushimira ko yemeye kubasinyira.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David ashinja Juvenal gusiga ikipe mu madeni akomeye, avuga ko ibibazo ikipe ifite ubu ari ingaruka z’imiyoborere mibi yo mu myaka ibiri ishize. Yavuze ko ubwo yinjiraga ku buyobozi, yasanze ikipe ifite ibibazo byinshi by’amadeni ndetse n’ibihano bya FIFA.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Nkurunziza David yagize ati: "Ikipe yari ifitiye amadeni abakinnyi ndetse n’amahoteli, harimo miliyoni 64 twari dufitiye hoteli imwe yo muri Kigali. Twagerageje kwishyura kugira ngo duhindure isura y’ikipe, ariko ibibazo by’amadeni byatugoye cyane."
Yongeyeho ko ibihano bya FIFA byatumye ikipe idashobora kongeramo abakinnyi bashya, byiyongera ku kuba hari abakinnyi baguzwe mu bihe byashize (Ku ngoma ya Juvenal) ariko ntibagire uruhare mu mikino y’ikipe.
Ati: "Hari abakinnyi baguzwe amafaranga menshi ariko ntibanakinira ikipe, nk’aho bavuga umukinnyi waguzwe miliyoni 90 ariko mu by’ukuri amafaranga yari miliyoni eshatu. Ibyo byose byatumye ikipe igwa mu bihombo, ndetse tugera aho tutemerewe kugura no kwandikisha abakinnyi bashya."
Mu gihe Kiyovu Sports yatsindwaga na APR FC ibitego bitatu ku busa, abakunzi b’iyi kipe bagaragaje umubabaro bakoresheje ibyapa bisaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, gutabara ikipe yabo. Mu byapa byabo, bagaragaje impungenge z’uko iyi kipe y’amateka ishobora kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri niba ibibazo byayo bidakemuwe.
Nyuma y’umukino Kiyovu Sports yanganyijemo na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe, abafana bayo, bongeye kumvikana baririmba ko bashaka Mvukiyehe Juvenal, ndetse batangira kuvuga ngo Nkurunziza David yegure.
Kuva Mvukiyehe Juvenal n’ubuyobozi bwe bagenda, kugeza ku buyobozi bwa Nkurunziza David, ikibazo cya Kiyovu Sports gikomeza kuba urujijo. Ese amakosa ni aya nde? Abafana n’abakunzi b’iyi kipe barasaba ibisobanuro birambuye n’ibikorwa bifatika byo kugarura ikipe mu bihe byiza.
Perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza David ashimangira ko ibibazo ikipe ifite nyirabayazana ari Mvukiyehe Juvenal
Mvukiyehe Juvenal avuga ko 99% y'ibibazo yavuye muri Kiiyovu Sports abikemuye, imyitwarire mibi ku ikipe akomeza kuyishinja abamusimbuye
TANGA IGITECYEREZO