Ikipe ya APR BBC ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona ndetse n’irushanwa rya BAL 2025, aho yamaze kwinjiza abakinnyi bashya harimo Uwitonze Justin wakiniraga REG BBC na Habineza Shaffy, wahoze akinira iyi kipe y’Ingabo.
APR BBC, izahagararira u Rwanda muri BAL 2025, irimo gukorera imyitozo muri Lycée de Kigali, ikaba ikomeje kuzana abakinnyi bakomeye mu rwego rwo kwitegura.
Uwitonze Justin, uzwiho ubuhanga mu gutsinda amanota atatu, yavuye muri REG BBC, mu gihe Habineza Shaffy, wakiniraga UGB umwaka ushize, yagarutse mu ikipe yamureze mu myaka yashize.
Kalisa Salongo Eric, Umunyamabanga
wa APR BBC, yemeje aya makuru agira ati: “Nibyo koko, twamaze kwiyongeramo
abakinnyi bashya kandi dufite intego yo gukomeza kwiyubaka. Hari n’abandi
bakinnyi batandukanye twatandukanye na bo.”
Mu bakinnyi APR BBC yatandukanye nabo harimo Kaje Elie, wamaze
kwerekeza muri Kepler BBC, Manzi Dan uzwi nka Kimasa ndetse na Shema Bruno ubu uba mu Bubiligi.
Ikipe y’Ingabo izatangira shampiyona nshya tariki ya 25 Mutarama 2025, ikaba ifite intego yo kwisubiza igikombe imaze kwegukana inshuro ebyiri zikurikiranya ndetse n’ibindi bikombe.
APR BBC kandi izakira ‘Nile Conference’ y’irushanwa
rya BAL, izabera mu Rwanda kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.
Habineza Shaffy yerekeje muri APR BBC avuye muri UGB
Manzi Dan wamamaye nka Kimasa mu bakinnyi batandukanye na APR BBC
TANGA IGITECYEREZO