Terms yahize abandi bahanzi baririmba mu njyana ya Afrobeats, aba uwa mbere wakoze album igahiga izindi mu gukundwa mu 2023-2024.
Ni urutonde rugizwe na album 20 z'abahanzi batandukanye baririmba mu njyana ya Afrobeats bakunzwe kuva mu kwezi k'Ugushyingo 2023 kugeza Kanama 2024. Uru rutonde rwashyizwe kuri Instagram n'itsinda rya NotJustOk rishinzwe gusigasira injyana ya Afrobeats
Uyu muhanzikazi Tems album ye yahize izindi yitwa Born in the wild yatumye ashyirwa ku mwanya wa mbere. Uretse ibyo kandi asanzwe akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo Me & U, Love me Jeje,Get it right, Burning, Crazy things n'izindi nyinshi.
Ku mwanya wa 2 naho haje umuhanzikazi Ayra Starr muri album ye yitwa The year I turned 21, ikubiyeho indirimbo nka Commas na Santa nka zimwe mu zarebwe cyane. Uyu muhanzikazi nawe ni umwe m ubagize uruhare runini mu guteza imbere iyi njyana ya Afrobeats muri uyu mwaka wa 2024.
Ku mwanya wa 3 haje Rema na album yitwa HEIS yamugejeje kure .Iyi album yayishyizeho indirimbo nka Ozeba,Azaman,Hehehe,War machine n'izindi zatumye ikundwa cyane nubwo uyu muhanzi yari asanzwe azwi cyane na benshi ku Isi ariko n'umuziki we urabigaragaza.
4. Victony: Stubborn.
5. Llona: Homiless.
6. Asake: Lungu Boy.
7. Young John: Juggy Forever.
8. Fireboy DML: Ademola.
9. Ruger: RnB
10. Olamide: Ikigai Vol.1
11. Phyno: Full Time Job
12.Flavour: African Royalty.
13. Vibez ING: Vibez in Corporation Mixtape Vol.1
14.Simi: Lost and Found
15.Nasboi: INIT
16. Seyi Vibez: Loseyi Profe.
17.Oxlade: OFA(Oxlade From Africa)
18. MINZ: By any MINZ
19. Chike: Son of Chike
20. Ayo Maff: Maffian.
Injyana ya Afrobeats ikomeje gutezwa imbere no kumenyeka kuri benshi kugeza naho usigaye uvuga umuziki, abantu bakumva uwo muri Nigeria.
Ayra Starr ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza
Rema nawe ahagaze neza
Umuhanzikazi Tems niwe uyoboye urutonde rwa Album nziza mu 2024
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO