Christopher Wray wari umuyobozi wa FBI kuva mu mwaka wa 2017, yeguye mu nshingano ze abura imyaka ibiri kubera iperereza yakoze kuri Donald Trump ubwo yavaga muri White House abererekeye Joe Bidden.
Umuyobozi
w'ibiro bishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), Christopher
Wray, yatangaje ko azegura mbere y'uko Perezida watowe, Donald Trump atangira
imirimo mu kwezi gutaha.
Ku
wa gatatu, Wray yatangaje mu nama y'abayobozi ba FBI ko yahisemo kuva ku muri
izi nshingano nyuma yo kubitekerezaho.
Trump
yamaze gutora Kash Patel, ko ariwe nubundi wari kuzasimbura Christopher Wray
kubera iperereza yakoze kuri Donald Trump kandi ariwe wari waramushyize muri
izi nshingano yarimo mu mwaka wa 2017.
Ku
wa gatatu, Wray yavugiye mu nama ya FBI ko "Nahisemo igikwiye kuri FBI n’uko
nzakora kugeza igihe ubuyobozi buriho burangiye muri Mutarama hanyuma nkava ku
butegetsi."
Wray
yongeyeho ati: "Njye mbona, ubu ari bwo buryo bwiza bwo kubahiriza
inshingano, mu gihe dushimangira indangagaciro n'amahame y'ingenzi ku buryo
dukora akazi kacu."
Nyuma
y’iri jambo, abari muri iyi nama bamushimiye ndetse abo bari bamaze iyo myaka
yoe bakorana n’abo yagiye azana mu nshingano nyuma bafatwa n’ikiniga bararira
nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika.
Trump
yashyizeho Wray kuyobora FBI nyuma yo kwirukana uwamubanjirije witwa James
Comey nyuma y’iperereza ryakozwe na FBI ku bivugwa ko hari ukuboko kw’Igihugu
cya Russina mu matora ya 2016 Donald Trump yatsinze agahita aba Perezida wa
Amerika.
Nyuma
yuko yeguye, Donald Trump yahise ajya ku mbuga nkoranyamabaga ze avuga ko kuba
Wray yeguye ari umunsi udafite uko usa muri USA kuko bigeye guca agakundi k’abantu
bicaga amategeko nkana avuga ko ari inzira ya mbere yo kwimakaza gahunda yo
kugendera ku mategeko.
Yagize
ati “Kwegura kwa Christopher Wray ni umunsi mwiza ku banyamerika bose. Ibi
bizarangiza intwaro y’ibintu bimaze kwitwa Minisiteri ishinzwe akarengane muri
Amerika." "Ubu tuzagarura Abanyamerika bose kugendera ku
mategeko."
Donald
Trump wari waramaze kugaragaza ko inzoka ye itazakorana n’iya Wray muri iyi
manda yatorewe, yahise atangaza ko ubu ahanze amaso Sena ikemeza Kasha Patel nk’umuyobozi
wa FBI bakongera kuyigira urwego rukomeye kandi rutinyitse ku Isi hose nkuko
byahoze.
Wray
wari uri muri izi nshingano, yeguye mu gihe manda ye y’imyaka 10 yaburaga
imyaka ibiri, mu gihe Patel we azategereza ko Sena imwemeza agafata izi
nshingano zari zifitwe na Wray.
Christopher Wray yamaze kwegura ku mwanya wo kuyobora FBI nyuma y'uko Donald Trump atangaje ko batazakorana ahanini kubera iperereza yamukozeho ubwo yavaga muri White House
Mu gihe yakwemezwa na Sena, Patel niwe watanzwe na Donald Trump ko azasimbura Christopher Wray
Christopher Wray yari yarasimbuye James Comey wirukanywe na Donald Trump kubera iperereza yakoze ko Uburusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora ya 2016
Donald Trump yishimiye ko Chritopher Wray yeguye aboneraho gutangaza ko bagiye kubaka FBI ikomeye nka mbere
TANGA IGITECYEREZO