Kigali

Harmonize agiye guha abakunzi be Ubunani

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 23:58
0


Umuhanzi Rajabu Abdul Kahali Ibrahim uzwi nka Harmonize, yateguje igitaramo mu mpera z'uyu mwaka tariki 31 Ukuboza 2024 ahitwa Nangwanda mu gihugu cya Tanzania.



Harmonize abicishije ku rukuta  rwe rwa Instagram mu guteguza iki gitaramo yagize ati ''Nzanye abantu banjye bose ,abahanzi,ababyinnyi,abakina umupira, imashini zose z'umujyi ngiye kuberereka mu rugo''.

Harmonize ni umuhanzi wavukiye mu gihugu cya Tanzania ahitwa  Mtwara, akaba yaratangiye urugendo rwe rw'umuziki mu mwaka wa 2015, ahera ku ndirimbo yitwa Aiyola  yatumye amanyekana byihuse, yayikoreye muri WCB Wasafi Records nk'inzu itunganya umuziki yari yarasinyemo.

Indirimbo nka Kwa Ngwaru na Happy birthday nazo zongeye kumumenyekanisha kugeza n'aho umukinnyi wa filime uzwi nka Lupita Nyong'o yifashisha iyi ndirimbo mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

Yakomereje kundirimbo nka Kainama yakoranye na Diamond Platnumz na Burna Boy, ikaba yaramumenyekanishije ku ruhando mpuzamahanga.


Single Again yakoze munjyana ya Amapiano ikunzwe na benshi muri iki gihe,yakozwe na Dj Tariko. Iyi ndirimbo niyo yamumenyekanishije muri benshi. Indirimbo aheruka gusohora yitwa Wangu yayikoranye n'umuhanzi witwa Marioo nawe wo muri Tanzania.

Binyuze mu bihangano bye, Kondeboy ahishiye byinshi abazitabira iki gitaramo cye. 

Ari mu bahanzi bihagazeho muri Tanzania 

">INDIRIMBO YATUMYE YAMAMARA

">

Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND