Kigali

U Burusiya bwafunguye amarembo yo gusaba Viza ku baturage b'ibihugu bimwe bya Afurika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 19:33
0


U Burusiya bwafashe icyemezo cyo koroshya uburyo bwo kubona Viza ku baturage ba Kenya, Eswatini na Zimbabwe.



Mu ntambwe igamije koroshya ubuhahirane n’imigenderanire n’ibihugu bya Afurika, Uburusiya bwatangaje uburyo bushya bw’ikoranabuhanga e-visa buzafasha abaturage ba Kenya, Eswatini na Zimbabwe kubona Viza byihuse.


Ubu buryo bworoshya uburyo bwari busanzwe kuko bituma umuntu ashobora gusaba viza binyuze kuri interineti atabanje gusabwa inzira zitoroshye. Abaturage b’ibi bihugu bazajya basaba viza bifashishije uburyo bwa e-visa, butuma bakora ibisabwa mu buryo bworoshye kurusha uburyo bwa kera.

Ubu buryo bugamije gushimangira ubufatanye mu buhahirane, imigenderanire, n’ubucuruzi hagati y’Uburusiya n’Afurika. Umuntu wahawe iyi viza yemerewe kuguma mu Burusiya iminsi 60 adasabirwa ibindi byangombwa cyangwa ibisobanuro byimbitse ku byo agiyemo. Kuyibona bitwara iminsi ine, kandi nta mafaranga asabwa mu kuyisaba.

Ubucuruzi hagati y’Uburusiya na Afurika bukomeje kwiyongera mu buryo bugaragara. Kuva muri 2023 kugera muri 2024, umubano mu bucuruzi wazamutseho 18.5%, aho bwageze ku gaciro ka miliyari $18.6 mu mezi umunani ya mbere y'umwaka wa 2024. 

Mu 2023, ubucuruzi bwari kuri miliyari $24.5, bwiyongereyeho 37% ugereranyije n’umwaka wabanje nubwo buri muntambara na Ukraine. Ahanini, Uburusiya bwohereza muri Afurika ibikomoka kuri peteroli, ingano, ibyuma n’ibindi bikoresho by’imashini, mu gihe Afurika ishyira mu Burusiya ibikomoka ku buhinzi nk’imbuto, ikawa, cacao, n’imyumbati.

Ku rundi ruhande, ibihugu bimwe bya Afurika birimo Kenya, Afurika y’Epfo, na Misiri byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi nka nucléaire, aho u Burusiya bufite umushinga munini wo kubaka uruganda rwa nucléaire muri Misiri, ruzatwara miliyari $25 kugera mu 2029. Ibi bigaragaza ko ubufatanye mu bukungu buhagaze neza kandi bufite icyerekezo cyo kongerera ubushobozi impande zombi.

Koroshya uburyo bwo kubona viza ku baturage ba Kenya, Eswatini, na Zimbabwe ni indi ntambwe y’Uburusiya mu gushimangira imigenderanire n’ubufatanye n’Afurika. Iki gikorwa, hamwe n’ubucuruzi bw’ibihugu byombi, biratanga icyizere cy’iterambere mu bijyanye n’ubuhahirane n’imishinga y’iterambere irambye, cyane cyane mu buhinzi, ingufu, n’itumanaho ry’ubucuruzi ku mpande zombi.


Src: Sputniknews.Africa & Moderndiplomacy


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND