Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko igihugu cyamaze kwishyura Recording Academy Miliyoni 500kshs ubwo ni ikuvuga Miliyari 5 z'Amafaranga y'u Rwanda kugira ngo bazakire itangwa ry'ibihembo bya Grammy.
Ejo ku wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto yatangarije mu nama yabereye
Kenyatta International Convention Center (KICC) ko igihugu cye cyamaze
kwishyura Miliyoni 500 z'Amashilingi kugira ngo bazemererwe kwakira ibirori bya Grammy
Awards.
Mu
ijambo rye, Perezida William Ruto yagize ati “Twamaze kwishyura ntabwo
tuzishyura. Twishyuye Miliyoni 500 Kshs kandi ndizera ko bariya bagabo bo muri
Grammy bazatwemerera.”
Ni
kenshi umuyobozi wa Recording Academy yagiye aza mu Rwanda mu biganiro byari
bigamije gushaka uko u Rwanda rwakwakira ibi bihembo bifatwa nk’ibya mbere
bikomeye ku Isi ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi bikandika ko u Rwanda
ari kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe yo kubyakira .
Nyamara
nubwo ari ishema ry'abaturage bo muri Kenya muri rusange, bamwe mu baturage
barakaye cyane bavuga ko yananiwe kubaka Stade zo kwakiriraho irushanwa rya
CHAN none akaba yarishyuye ako kayabo kose kugira ngo bakire ibihembo bya
Grammy.
U Rwanda nirwo ruhabwa amahirwe yo kuzasimbura Kenya bakakira imikino y’irushanwa rya CHAN hamwe na Tanzania na Uganda kuko Kenya ntabikorwa remezo bihagije ifite kugeza ubu kandi n'igihe ntarengwa yahawe kikaba gishobora kurangira bitarubakwa ku rwego rukenewe.
TANGA IGITECYEREZO