Kigali

Ni iki cyahanitse cyane ibiciro ku masoko mu kwezi k'Ugushyingo 2024?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/12/2024 13:10
0


Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024, bivuye kuri 3, 8% byari byazamutseho mu Ukwakira.



Mu Rwanda, ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko byongeye gutumbagira, bizamuka ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024, bikaba byavuye kuri 3, 8% byari byazamutseho mu Ukwakira uyu mwaka.

Ubushakashatsi ngarukakwezi ku ihindagurika ry’ibiciro bukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,6%. 

Mu Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

Ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%. Ibiciro ku masoko mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.

Ibi birajyana n’uko Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.

Iyi raporo yagaragaje ko Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/24 watangiye mu gihe cy’ibibazo bikomeye by’ubukungu ku rwego rw’Isi no mu Rwanda. Izamuka ry’ibiciro ryari hejuru, ibipimo by’inyungu na byo byari byarazamuwe n’agaciro k’idorali ry’Amerika na ko kari hejuru. 


Ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi gushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND