Kigali

Kongera umusanzu wa Pansiyo no kuba hari abagihembwa umushahara w'intica ntikize bihuzwa bite?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/12/2024 12:44
0


Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iri gukora amavugurura mu bwiteganyirize bw’izabukuru, amwe muri yo akaba ari ukongera umushahara wahabwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru uzwi nka Pansiyo, bamwe mu nzobere mu by’ubukungu basanga ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizagorana mu gihe cyose hari abagihembwa umushahara w’intica ntikize.



Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruherutse gutangaza ko kuva mu mwaka utaha wa 2025 ubwizigame bw'umukozi buzava kuri 6% by'umushahara we byari bisanzwe bitangwa bikagera kuri 12% by'umushahara buri kwezi, ibizatuma abari muri Pansiyo bongererwa umushahara.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuje RSSB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo cyabaye ku mugoroba wo ku ya 2 Ukuboza 2024, kuri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), ni ho hatangarijwe izi mpinduka zizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2025.

Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko impinduka zakozwe zijyanye n’aho imibereho y’Abanyarwanda igeze no kugira ngo barusheho kubaho neza. 

Ati“Ikigamijwe ni ukongera umushahara abajya muri Pansiyo babona. Aho hateganyijwe 20% y’ayagendaga muri Pansiyo yose azasaranganywa abajya muri pansiyo noneho duhereye ku babona make. Bizatuma abajya muri Pansiyo bajyayo batekanye kandi babeho ubuzima bujyanye n’uko imibereho imeze.”

Akomoza kuri zimwe mu nyungu zizazanwa n'impinduka nshya ku itangwa ry'umusanzu wa Pansiyo, yagize ati: "Washoboraga kuba warakoreye 1 000 000 Frw, wajya muri Pansiyo ugatahana 80 000 Frw. Kubera izi mpinduka bizatuma uhembwa nibura 800 000 Frw."

Yasobanuye ko izi mpinduka zije mu gihe ko kuva mu mwaka wa 1962 umusanzu w'ubwiteganyirize bw'abakozi wari utarahinduka nyamara ubuzima bwo bwarahindutse, bityo ko igihe cyari iki cyo kujyanisha uyu musanzu n'aho ubuzima bugeze.

Nubwo bimeze bityo ariko, inzobere mu bukungu zihamya ko uyu ari umwanzuro wagombaga kubanza guteguzwa abanyarwanda mbere y'igihe, ndetse aho kuzamura umusanzu w'ubwiteganyirize hakazamurwa ibyongera ubukungu bw'Igihugu akaba ariho hakurwa uwo musanzu aho kuwusaba abaturage.

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, Dr Bihira Canisius, yagize ati: "Bavuze ko hashize imyaka 60 batazamuye umusanzu w'ubwiteganyirize, ariko urebye n'iyo myaka 60 ishize batazamuye n'umushahara. Ntekereza ko harebwe ku mishahara y'abahembwa menshi, ariko abaturage barabogoza. Ubu hari abantu bakora muri za kompanyi zikora amasuku bahembwa 30,000 Frw ku kwezi, akaryamo agakodeshamo, icyo kintu ukimubajije,…

Rwose kuzamura buriya bwiteganyirize bw'abakozi ugakuba kabiri, umushahara ukiri wa wundi, ugereranije abakozi barahembwa hagati y'ibihumbi 50 Frw n'ibihumbi 100 Frw. Ni amafaranga make cyane ugereranije n'ibyo basabwa."

Dr Bihira Canisius yakomeje avuga ko mu mboni ze abona  ko aho kongera amafaranga y'ubwiteganyirize, hakongerwa umusaruro wo mu nganda, mu buhinzi n'ahandi, 'noneho amafaranga avuyemo kuko yose ajya mu misoro ya Leta, bagakuraho amafaranga yashyigikira ubwiteganyirize.'

Ati: "Niyo mpamvu njyewe numva baba baretse kuyazamura kuko baravuze ngo guhera mu kwa mbere bazayazamura. Ubundi ikintu kirebana n'ubukungu bw'abantu benshi, ukimenyesha nibura hasigaye umwaka abantu bakitegura. Reba nk'umuntu ufite uruganda n'abakozi 100 utarateganyije ariya mafaranga, akaba agiye kuzatangira ukwezi kwa mbere atanga amafaranga mu bwiteganyirize atateganyije! Ni ikibazo kitoroshye rero bagomba gusuzuma, ahubwo bakareba ukuntu bakongera umusaruro ahantu hashoboka hose."

Ubusanzwe umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6%, aho umukozi yishyuraga 3% by’umushahara we noneho n’umukoresha akamwishyurira 3%.

Guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%. Umukozi azajya yishyura 6% n’umukoresha amwishyurire 6%. Rugemanshuro yavuze ko imisanzu itangwa imaze imyaka 60 ishyizweho, bityo igihe cyari kigeze ko ivugururwa.

Asobanura uko ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda rizagorana, Dr Bihira yagize ati: "Biragoranye cyane kuko nibyo bidusubiza inyuma kandi twebwe dufite igihugu gihora gitoshye."

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb.Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kuzamura imisanzu y’ubwizigame bizagira ingaruka nziza ku bakozi kuko nubwo hari ayo bizigama ariko n’abakoresha babo hari icyo babazigamira. 

Ati: “Ni inyungu cyane cyane z’abakozi, turebye ni ukwizigamira na bo bizigamira.”

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa avuga ko leta yifuza kujyanisha amafaranga abari muri Pansiyo bahabwa n'ubuzima buriho.

Ati: "Ntabwo twifuza ko abazafata Pansiyo mu myaka 15, 20 na 30 iri imbere, bazanyura mu bibazo nk'ibyo turimo. Tujye muri Pansiyo dusange amafaranga tubona atajyanye n'ubuzima buzaba buhari icyo gihe."

Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko hari ibintu bitatu byatumye hakorwa amavugurura muri Pansiyo birimo ko abayirimo babona amafaranga make cyane.

Ati “Icya kabiri ni ukubera ko ubu tumaze gusobanukirwa. Ntabwo twifuza ko nk’abazafata Pansiyo mu myaka 15 uvuye uyu munsi, tuzisanga mu bihe nk’ibyo turimo ubu ngubu, kugira ngo tujye muri pansiyo dusange amafaranga tuzaba duhabwa atajyanye n’ubuzima buzaba buriho icyo gihe.”

Ikindi cyatumye habaho kuvugurura imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru cyari ukuzamura ukwizigama kw’Igihugu. Akomeza agira ati: "Icya gatatu ni ukuzamura kwizigama mu Gihugu n’inyungu bifite kandi biragaruka twese tukabyungukiramo."

Kugeza ubu Abanyarwanda 9% ni bo bafite akazi kazwi. Ni ukuvuga ko ari bo bishyurirwa ibigenerwa umukozi birimo imisoro, imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru n’ibindi biteganywa n’itegeko.

Minisitiri Amb Nkulikiyinka yavuze ko kuzamuka mu mushahara cyangwa icyo Abanyarwanda binjiza bizakomeza kujyana n’ubumenyi cyangwa ubushobozi bw’ibyo bakora.

Ati: “Ni nako tuzagenda tubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo n’akazi bashobora gukora kagende kajyana n’umushahara.”

MINECOFIN itanga urugero ko umukozi uhembwa ibihumbi 50 Frw azajya azigama 1500 Frw ku kwezi, andi 1500 Frw ayatangirwe n'umukoresha we.

Minisitiri Murangwa ati: “Mu by’ukuri si amafaranga menshi ariko ntabwo nanavuga ko ari make, ariko wareba umuntu uzigama 1500 Frw yahembwaga ibihumbi 50 Frw, urumva ko ayo mafaranga yakora ibintu byinshi.”

Akomoza ku cyemezo cyo kongera umusanzu wa Pansiyo, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aherutse kugira ati: “Dukurikije cya cyizere cy’ubuzima bwiyongereye, [umuntu] azajya abaho imyaka nk’iyo yamaze mu kazi. Ubwo aho azaba atunzwe n’iki? Aho ni ho twabonye ko Umunyarwanda adakwiye kubaho igihe kirekire abayeho nabi. Ni ho twavuze ngo agomba kugira icyo yigomwa.”

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko kuzamura umusanzu wa Pansiyo atari icyemezo cya RSSB. Ati: “Ni icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ireberera abaturage kuva igihe umuturage avukiye kugeza ashaje. Nta na rimwe Guverinoma y’u Rwanda yafata icyemezo kitabereye Abanyarwanda. Turasaba Abanyarwanda kwihangana.”

Yemeje kandi ko baganiriye n’abakoresha ku buryo icyemezo cyo kongera umusanzu wa Pansiyo nta ngaruka kizabagiraho,ati: “Tuzabaherekeza, ntabwo tuzabatererana mu bibazo. Nta kibazo kizavukamo kandi abakoresha baraganiriye.”

Umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru, utangwa n’abakozi warazamuwe ukurwa kuri 6% wari uriho kuva 1962, ushyirwa kuri 12%, ukazagenda wiyongeraho 2% buri myaka 2, uhereye mu 2027, bivuze ko mu mwaka wa 2029 bizaba bigeze 20%.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND