Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iherutse gutangaza ko inguzanyo zitishyurwa neza mu mabanki yo mu Rwanda mu 2023/2024, zageze kuri miliyari 267 Frw.
Nyuma y’uko igipimo
cy’inguzanyo zitishyurwa neza kivuye kuri 3.6% kikagera kuri 5%, abasesengura
ibijyanye n’ubukungu basanga abasaba inguzanyo mu bigo by’imari bakwiye kujya
banonosora neza imishinga yabo kugira ngo kwishyura bitazagorana.
Kuba hari umwenda
w'inguzanyo ya Miliyari 267Frw utarishyuwe neza, abasesengura ubukungu basanga
biterwa n'imishinga ikorwa ntitange umusaruro na ba nyirayo cyangwa abaturage
bakaka amafaranga ntibayakoreshe ibyo bayasabiye.
Umwe muri aba basesenguzi
waganiriye na RBA, Kwizera Seth, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba
anakuriye Ihuriro ry'Abashakashatsi kuri Politike z'Ubukungu, EPRN, yagaragaje
ko hari abasaba inguzanyo muri banki bagaragaje imishinga bagiye gushoramo ayo
mafaranga ariko bikaza kurangira bayakoresheje ibindi.
Ati: "Bishobora kuba
byarapfiriye mu nyigo yakoze, ashobora kuba atahisemo umushinga mwiza, yiganye
abandi [...] Nyir'ukuyaka biba bimuhombeje kandi iyo bimuhombeje bihita bigira
ingaruka no ku gihugu.
Noneho bigira n'ingaruka
ku mabanki. Iyo banki zitabasha kubona amafaranga agaruka aturutse mu bo bari
bayagurije ngo zongere ziyasubije mu bukungu, birumvikana ko iterambere rigenda
ku muvuduko utari mwinshi cyane."
Gusa n'ubwo uyu mwenda
ari mwinshi, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje
ko inguzanyo zitishyurwa neza zikiri kuri 5% bitatuma banki zihomba kuko ziba
zikibasha kunguka.
Ati “Buriya n’iriya 5%
tuba twagaragaje hari ayo baba bahanaguyemo babona atazashobora kwishyurwa neza
bakayashyira ku ruhande bakagenda bayakurikirana buhoro buhoro […] kuko iyo
habaye imyenda itishyuwe ibanza kwica inyungu zabo za nyungu zagera ahantu wagiye
mu bihombo ikica imari yabo.
Iyo rero ibyo bibiri
bikimeze neza nubwo habaho imyenda itishyurwa neza, iyo ikiri muri cya gipimo
cya 5% nubwo iyo ugiye kureba mu mafaranga nyir’izina usanga ari amamiliyari
menshi ariko ni amamiliyari menshi ari munsi y’ayandi menshi cyane agaragaza ko
badashobora guhomba.”
BNR igaragaza ko igipimo
cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyiyongereye kuko cyavuye kuri 3.6% kikagera kuri
5% hashingiwe kuri Raporo ya 2023-2024.
Ubushakashatsi bwa
FinScope 2024 bwagaragaje ko abasaba inguzanyo muri banki no mu bigo by'imari
biyongereye bagera kuri Miliyoni 1,9 bavuye kuri miliyoni 1,5 muri 2020.
TANGA IGITECYEREZO