Uku kwezi gusa k’Ugushyingo mu 2024, kwatwaye ibyamamare bitabarika hirya no hino ku Isi, mu nzego zitandukanye zirimo Sinema, muzika, imideli, ruhago n’ibindi.
Buri kwezi ku isi hapfa abantu ibihumbi n’ibihumbi hirya no hino ku isi, biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi, impanuka n’ibindi. Muri uku kwezi kuri kugana ku musozo rero, hari abantu b’ibyamamare mu byiciro binyuranye bitabye Imana bisiga igihombo gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, muri ruhago, mu buzima n’ahandi.
Mu bantu benshi cyane
b’ibyamamare byitabye Imana muri uku kwezi, InyaRwanda yahisemo kukubwira kuri
bamwe muri bo bagera ku 10 gusa.
1. Cherissa Tona
Uwanjye
Cherissa Tona wari umwe mu baririmbyi b’inkingi ya mwamba mu itsinda rya
Healing Worship Ministry akaba n’umuvandimwe wa Umunyana Shanitah wegukanye ikamba
rya Miss East Africa 2021, yitabye Imana ku wa 3 Ugushyingo 2024, afite imyaka
23 y’amavuko.
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Cherissa
yizihije isabukuru y'amavuko, hanyuma inshuti ze zikomeza kumufasha kuyizihiza
kugeza kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024 ari nabwo yasohokanaga
n'inshuti ze.
Ubwo
yari kumwe n'inshuti ze yakomezaga kuzibwira ko ashaka kujya kwifatanya na
Korali, mu gihe yiteguraga kugenda abanza kunyura mu bwiherero. Ariko, inshuti
ze zakomeje kubona ko yatinze, zitangira kwibaza uko byagenze, bagiyeyo basanga
niho yaguye.
2. Anne Mbonimpa
Anne
Mbonimpa wari umukozi muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru
w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba
yaranakiniye amakipe atandukanye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu
taliki ya 9 Ugushyingo 2024. Amakuru avuga ko Mbonimpa Anne yapfuye urupfu
rutunguranye kuko atari arwaye.
Usibye
kuba Anne Mbonimpa yari umukozi wa FERWAFA mu bijyanye no guteza imbere umupira
w'amaguru w'Abagore ahubwo yanakinnye mu makipe atandukanye ndetse aba
n'umutoza.
Yakiniye
amakipe arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma. Mu mwaka ushize,
yari umwe mu batozaga APR WFC bayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
3. Dr Faustine Ndugulile
Umunya-Tanzania
Dr Faustine Engelbert Ndugulile wari uherutse gutorerwa kuyobora Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, yitabye Imana kuri uyu wa
27 Ugushyingo 2024.
Dr
Faustine Ndugulile wari ufite imyaka 55, yaguye mu Buhinde azize uburwayi. Ni nyuma y’igihe gito
atorewe manda y’imyaka 5 yo kuyobora Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika tariki 27 Kanama 2024.
Uyu
mwanya Dr. Ndugulile yari awuhataniyemo n’abakandida bane barimo Umunyarwanda
Dr Mihigo Richard.
Byari
biteganijwe ko azemezwa n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya OMS muri Gashyantare
2025 agahita atangira inshingano ze. Yari yatowe asimbuye Dr. Matshidiso Moeti,
wayoboraga iri shami kuva mu 2015.
4. Kiki Hakansson
Kiki
Hakansson wabaye Nyampinga wa mbere w’Isi mu 1951 yitabye Imana ku ya 4
Ugushyingo afite imyaka 95 y’amavuko. Amakuru avuga ko Kiki wakomokaga muri
Sweden yaguye iwe mu rugo muri Calfornia, azize urupfu rutunguranye. Ubwo yegukanaga
ikamba rya Miss World, yaryambitswe yambaye Bikini biteza impaka zikomeye ku
Isi.
5. Nyirandama Chantal
Nyirandama
Chantal wari rwiyemezamirimo washinze Nice Garden Hotel ikorera mu Karere ka
Gicumbi yahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Rulindo mu
gitondo cyo ku wa 24 Ugushyingo 2024.
Iyo mpanuka yabereye ku muhanda Gicumbi-Base ubwo imodoka yo mu bwoko bwa kwasiteri (coaster) yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri Gicumbi berekeje mu nama i Musanze, yananirwaga gukata ikorosi igata umuhanda.
TANGA IGITECYEREZO