Ikirangirire muri sinema akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika, Jamie Foxx, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime mbarankuru nshya yitwa What Had Happened Was aho izatangira kunyura kuri Netflix tariki 10 Ukuboza 2024.
Jamie Foxx yatangaje ko yumva ari iby'agaciro kuba ariwe ugiye kubara inkuru y'ubuzima bwe kandi akayibara mu buryo bwe.
Eric Marlon Bishpo wamamaye nka Jamie Foxx yabonye izuba ku ya 13 Ukuboza 1967 I Texas muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yatawe ibihembo byinshi birimo Academy Awards, A BAFTA Golden Globe n’ibindi.
Jamie Foxx yamamaye muri Filime Django Unchained, yahindutse umunyembaraga binyuze mu kugira inshingano akiri muto no kumenya ubuzima bwe.
Umwanditisi: Aline Rangira Mwihorere
TANGA IGITECYEREZO