Kigali

True Promises yakomoje ku gukorana indirimbo n’abaramyi b’ibirangirire muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/11/2024 10:30
0


Izina True Promises Minisitries rimaze kuba ubukombe haba mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi hose binyuze mu bihangano byabo byagiye bikundwa cyane ndetse no gufungura amashami anyuranye hirya no hino ku Isi.



True Promises ifite icyicaro gikuru mu Rwanda imaze kugira amashami menshi arimo iryo muri Amerika, mu Bwongereza, i Bujumbura, Nairobi ndetse n'iryo muri Canada iri hafi gutangiza.

Uwavuga ko umwaka wa 2024 wabaye uw'umugisha kuri True Promises ntabwo yaba agiye kure y'ukuri, kuko iri tsinda ryakoze indirimbo nyinshi zomoye ndetse zigasubiza ibyiringiro mu mitima ya benshi, bakoze ivugabutumwa mu bitaramo binyuranye bagiye batumirwamo, ndetse bakora n'ibikorwa by'urukundo bisanzwe bibaranga kuva batangira uyu murimo.

Mu bikorwa by'urukundo iri tsinda ryakoze muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, harimo kubakira abantu ubwiherero n'uturima tw'igikoni, kubaha ibikoresho nkenerwa mu rugo nka matela n'ibindi, gutanga ubwisungane mu kwivuza, n'ibindi.

Mu birebana n'ivugabutumwa bakora umunsi ku wundi binyuze mu kubigisha ijambo ry'Imana, True Promises babwirije abantu benshi maze abagera ku 1009 bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'Ubugingo bwabo. Muri abo bakijijwe, kugeza uyu munsi hamaze kubatizwamo abagera kuri 45.

Nyuma yo gutumira mu gitaramo Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo bakanakorana indirimbo, True Promises Ministries baciye amarenga yo gukorana indirimbo n'abandi baramyi b'ibirangirire muri Afrika.

Akomoza ku mishinga yagutse bateganya gukora no ku gukorana indirimbo n'abandi baramyi bakomeye muri Afurika, Ndayishimiye Trezor ushinzwe imiririmbire muri True Promises Ministries yavuze ko biri muri gahunda, gusa bakaba bakeneye kubanza kwiyubaka no kubaka ubushobozi bw'abahanzi bari kuzamuka babarizwa muri iri tsinda.

Yagize ati: "Gukorana n'abandi turabiteganya ariko ntabwo ari byo dushyize imbere kubera ko turacyakeneye kwiyubaka twebwe ubwacu kandi mu by'ukuri Imana irimo iragenda itwiyereka, dore ko dufitemo n'abanyamuryango babyigiye barimo baragenda batwigisha."

Ndayishimiye Tresor yakomeje avuga ko bari kubanza kwiyubaka kugira ngo bazagere no ku kigero cyo kwigira ku bandi bahanzi bakomeye bazakorana mu gihe kiri imbere ndetse babashe kwiyubaka no mu buryo bw'ibikoresho bijyanye n'umuziki kugira ngo abo bahanzi nibaza batazasanga bakiri ku rugero rwo hasi.

Kugeza ubu, iri tsinda rigeze kure imyiteguro y'igitaramo nyuma y'imyaka itanu badakora igitaramo cyabo. Nubwo batakoraga ibitaramo byabo, ariko ntibari bicaye ahubwo muri iyo myaka bakozemo album ebyiri.

Iki gitaramo cya ‘True Worship Live Concert’ giteganyijwe ku wa 1 Ukuboza 2024. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, nyuma y’imyaka itanu aba baririmbyi badakora igitaramo cyagutse, cyane ko ibyinshi bakoraga byabaga ibyo mu buryo bwa ‘Live Recording’ bafatira indirimbo zabo amashusho.

Umuyobozi wa True Promises Ministries, Ndahiriwe Mandela, yavuze ko iki gitaramo gitandukanye n’ibindi bari bamaze iminsi bakora.

Ati “Ni igitaramo twateguriye twese hamwe n’abadukunda. Ni igitaramo kizaririmbwamo indirimbo zizwi zakunzwe na benshi kuva kuri album yacu ya mbere kugeza ku ndirimbo iheruka kujya hanze. Tuzahitamo indirimbo zakunzwe abe arizo turirimba.”

Yakomeje avuga ko iki gitaramo batifuje kugira undi muhanzi batumiramo kuko bazakusanya indirimbo zabo nyinshi akaba ari zo baririmba.

Ati “Ntabwo byoroshye kuririmba indirimbo zakusanyijwe kuri album eshanu, twahisemo gukora igitaramo cyacu gusa. True Promises turi abaramyi batandukanye bamaze kumenyekana, abandi bose bazaza turamye hamwe.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000 Frw, 10.000 Frw, 25.000 Frw ndetse na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Abazagurira amatike ku muryango ku itike ya 5000 Rwf haziyongeraho 2000 Frw, mu gihe ku 10.000 Frw haziyongeraho 5 000 Frw. Kugura tike ni ugukanda *797*30#.

Muri uyu mugoroba wo kuramya Imana abaririmbyi batandukanye ba True Promises barimo Umucyo Betty Rugaruza, Esther Serukiza, Marvine, Nguweneza Tresor, Ineza Douce, Gasasira Clemance, Bahoza Fred, Mubogora Caleb Desire, Ngira Savant, Tresor Zebedayo Ndayishimiye, Manzi Lucien, Janvier Kwizera, Rhoda Kanyana, Shyaka Patrick n’abandi batandukanye bazafasha abitabiriye kuramya Imana.

Abazitabira iki gitaramo bazabwirizwa na Apotre Christophe Sebagabo. Imiryango izaba ifunguye Saa Munani mu gihe Saa Kumi n’Imwe igitaramo kizaba gitangiye.

True Promises Ministries yateguye iki gitaramo ’True Worship’ yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wadushyize ahakwiriye”, "Umwami ni Mwiza Pe", "Mana Urera", "Mfashe Umwanya", "Ni Umukiza", "Ni Bande", "Watubereye Ibyiringiro", "Tuzaririmba", "Uri Uwera" n’izindi.

Mu 2009 ni bwo True Promises yatangiye urugendo rwo gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo hagamijwe kugeza ubutumwa ku mpera z’Isi yose.


Umuyobozi w'itsinda rya True Promises, Ndahiriwe Mandela yavuze ko muri uyu mwaka babwirije abantu 1009 bagakizwa


Bafite gahunda yo kubanza kwagura impano ziri hagati muri bo ndetse no kubaka urwego rw'umuziki wabo kugira ngo babone gutangira gukorana indirimbo n'abaramyi bakunzwe muri Afurika

True Promises bageze kure imyiteguro y'igitaramo cyabo bitezeho imbaraga z'Imana zidasanzwe

Kanda hano urebe indirimbo 'Mana Urera' True Promises bafatanyije na Benjamin Dube 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND