Kigali

Umuntu wa mbere yabashije guterwa isura itari iye! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/11/2024 8:13
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 27 Ugushyingo ni umunsi wa 331 w’umwaka hagendewe ku ndangaminsi ya Geregori. Hasigaye iminsi 34 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1895: Mu nzu ndangamurage ya Norvège na Suède iri mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris habereye imihango ikomeye, aho umuhanga mu bijyanye n’Ubutabire Alfred Nobel yashyize umukono ku nyandiko ya nyuma igena imitangire y’igihembo cyamwitiriwe.

1901: Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangije ishuri rya gisirikare.

1912: Espagne yatangaje ko igiye gutangira kuyobora Amajyaruguru ya Maroc.

1934: Ni bwo Baby Face Nelson, umujura wari warajujubije amabanki yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe anicwa na FBI.

1940: Muri Romania, ishyaka ryari ku butsegetsi Iron Guard ryataye muri yombi rinivugana abantu barenga 60 bari ibyegera by’Umwami Carol II wa Romania, muri bo hakaba harimo Minisitiri Nicolae Lorga.

1965: Pentagon yatangarije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lyndon Johnson ko ibyateganyijwe byose biramutse bigenze neza, umubare w’abasirikare ba Amerika bari muri Vietnam wagombaga kwiyongera ukava ku basirikare 120.000 ukagera ku 400.000.

1989: Indege yo mu bwoko bwa Boeing 727 ya kompanyi Avianca yo muri Colombia yasandariye mu kirere, abantu 107 bayigwamo, ndetse ihitana abandi batatu bari ku butaka. Abiyahuzi bibumbiye mu mutwe wakoreraga i Medellin batangaje ko bari inyuma y’iki gikorwa.

1991: Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi kafashe umwanzuro wa 712 ushyiraho ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Yugoslavia.

1997: Abantu 25 biciwe mu gitero cyabereye i Souhane muri Algérie ku nshuro ya kabiri.

2005: Ni bwo abaganga b’Abafaransa bo mu Bitaro bya Amiens babashije gutera umuntu isura itari iye kandi bigenda neza.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1972: Ni bwo havutse Twista, umuraperi w’Umunyamerika w’icyamamare, ubusanzwe akaba yitwa Carl Terrell Mitchell. Yatangiye umwuga w’ubuhanzi yitwa Tung Twista mu 1991 ubwo yashyiraga ahagaragara Runnin’ Off da Mouth. Yaje gukura Tung ku izina rye ry’ubuhanzi yitwa Twista gusa mu 1996.

Twista yigeze kuba umuraperi wa mbere ubasha kunyaruka iyo arapa kurusha abandi ku Isi ndetse abasha no kwandikwa mu gitabo Guinness World Records mu 1992, kuko yabashaga gusohora mu kanwa ke imigemo y’interuro igera kuri 11,2 ku isegonda.

1976: Jean Grae, umuhanzi wo mu njyana ya Rap ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Joe Jones, wari umuririmbyi mu Njyana ya R&B ukomoka muri Amerika.

2008: Vishwanath Pratap Singh wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND