Kigali

Impuguke mu bukungu Dr Mutemberezi na Prof Karuranga basanga u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/11/2024 11:16
0


Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gufata ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, nko kongera ibigega by’ibicuruzwa bikunze kuzamuka.



Ni nyuma y’uko Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaje ko ibiciro bizakomeza kuzamuka ku kigeri cya 5.8% mu mwaka utaha.

I Kigali, i Nyabugogo ku isoko ry’imyaka ahazwi nko kwa Mutangana, abaguzi n’abacuruzi bavuga ko hari ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe byazamutse. Ku rundi ruhande, hari aba baturage bafite akanyamuneza kuko hari ibiciro bya bimwe mu biribwa byatangiye kumanuka.

Impuguke mu bukungu zivuga ko iyo izamuka ry’ibiciro ryakabije cyangwa se byagabanutse cyane, bigira ingaruka k'ubukungu bw’igihugu ndetse bikaba n’umutwaro ku baturage n’abacuruzi.

Impamvu nyamukuru ituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka mu Rwanda, ni umusaruro w’ubuhinzi udahagije isoko ry’imbere mu gihugu nkuko byasobanuwe na Dr Mutemberezi Fidel, umwarimu wigisha ubukungu muri Kaminuza.

Dr Mutemberezi avuga ko guhangana n’iki kibazo u Rwanda rukwiye kongera imbaraga mu guhahirana n’ibindi bihugu bifite umusaruro uhagije w’ibihingwa.

Indi mpuguke mu bukungu, Prof Egide Karuranga na we asobanura ko ikindi cyafasha igihugu guhangana n’ihindagurika ridasanzwe ry’ibiciro, ari ugushyiraho ibigega byihariye byo kuzigama ibicuruzwa bimwe na bimwe bikunze kubura ku isoko.

BNR isobanura ko ikomeje gufata ingamba zishoboka mu guhangana n’iki kibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro nk'uko byasobanuwe na Guverineri John Rwangombwa.

Ibipimo bya BNR byerekana ko mu mwaka utaha wa 2025, ibiciro bizazamuka ku kigero cya 5.8% bivuye kuri 4.6% byariho mu 2024.

BNR ivuga ko kuba ibiciro bizakomeza kuzamuka, bidateye impungenge kuko bitazarenza igipimo fatizo cy'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro, aricyo hagati ya 2-8%.


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND