Kigali

NBA: Cleveland Cavaliers batsinze Pelicans nyuma y'uko bari baherutse gukubitwa na Boston Celtics

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/11/2024 12:03
0


Kuri uyu wa Kane, Cleveland Cavaliers yihimuye nyuma y’uko yaherukaga gutsindwa umukino wa mbere w’uyu mwaka wa shampiyona na Boston Celitcs, uyu munsi ikaba yatsinze New Orleans Pelicans ku manota 128-100.



Cavaliers bari bamaze imikino 15 batsinda bikurikiranya, ariko baherutse guhagarikwa n’ikipe ya Boston Celtics ku wa Kabiri mu irushanwa rya NBA Cup. Nyuma y’uwo mukino, Cavaliers bashoboye kugaruka mu murongo, batsinda Pelicans bifashishije ubuhanga no gukurikirana neza umukino kuva utangiye kugera urangiye.

Cavaliers batangiye umukino neza, binjira mu gice cya kabiri bafite amanota 69-55 ya New Orleans Pelicans. Mu gice cya gatatu, bagaragaje imbaraga nyinshi batsinda Pelicans amanota 36-18, bahita bayobora bayirusha amanota 32, umukino uza kurangira Cleveland Cariers itsinze New Orleans Pelicans ku manota 128-100.

Ty Jerome yerekanye ubushobozi bwo gutsinda amanota akomeye, cyane mu gice cya kabiri aho yatsinze amanota 20 wenyine muri ako kanya. Georges Niang nawe yigaragaje atsinda amanota 20 harimo atandatu yaturutse kuri za “three-point”.

Nyuma y’uyu mukino, Cleveland Cavaliers bafite agahigo ko gutsinda imikino 16 batsindwa 1 mu mikino 17 bamaze gukina, akaba ari bo bayoboye agace ko mu Burasirazuba. Ku rundi ruhande, New Orleans Pelicans bari mu bihe bikomeye kuko ubu batsinzwe imikino icyenda muri 10 baheruka gukina.

Umutoza wa Cleveland, Kenny Atkinson, yashimye cyane Jerome agira ati: "Ibyo yakinnye byari nk’iby’umukinnyi w’icyamamare. Ibyo ni ibintu bidakunze kubaho kenshi muri NBA, kandi byashimishije cyane abafana n’ikipe yose."

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kane, Giannis Antetokounmpo wa Milwaukee Bucks yatsinze amanota 41, ashyiraho agahigo ke ka gatatu muri uyu mwaka w’imikino ko gutsinda amanota 40 cyangwa arenga mu mukino umwe. 

Yafashijwe na Damian Lillard watsinze amanota 20 na Brook Lopez watsinze amanota 21, bifasha Milwaukee Bucks gutsinda Chicago Bulls ku manota 122-106.

Joel Embiid wa Philadelphia 76ers yatsinze amanota 35 bakina na  Memphis Grizzlies, ariko ntibyabujije ikipe ye gutsindwa na Memphis Grizzli ku manota 117-111. Philadelphia 76ers, bafite ibihe bibi muri shampiyona, ubu bari ku mwanya wa nyuma mu Burasirazuba n’imikino ibiri gusa batsinze muri 14.

Oklahoma City Thunder yakomeje rudasubira inyuma nyuma yo gutsinda Portland Trail Blazers ku manota 109-99. Jalen Williams yitwaye neza atsinda amanota 30, akurikirwa na Shai Gilgeous-Alexander watsinze 28.

Amakipe nka Cavaliers na Oklahoma City Thunder akomeje kwerekana imbaraga mu gihe andi nka Pelicans na Philadelphia 76ers ahanganye no kubona uko yakwikura mu bihe bikomeye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND