Kigali

Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze impamvu zo gutsinda Gorilla FC n'igihe ibibazo by'imishahara bizakemukira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/11/2024 10:35
0


Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports, Roben Ngabo yavuze ko bafite impamvu zo gutsinda ikipe ya Gorilla FC zirimo no kwakira abayobozi bashya ndetse anavuga ko ibibazo by'imishahara bafite bizakemuka mu byumweru bibiri imbere.



Ku Cyumweru taliki ya 24 Saa Cyenda ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Gorilla FC izakira Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mbere y'uko umukino ukinwa, Umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye InyaRwanda ko bawiteguye neza, avuga abakinnyi bahari n'abadahari anavuga impamvu zo kuwutsinda. 

Yagize ati "Ni umukino twiteguye neza kubera ko hari impamvu zo kuwitegura neza. Impamvu ya mbere nuko ari kipe ikomeye tugiye gukina nayo nubwo natwe tumeze neza. 

Ni ikipe ebyiri zikomeye kurusha izindi muri shampiyona y'u Rwanda ubirebeye ku rutonde rwa shampiyona kuko ari zo zifite amanota menshi. Nizo kipe zifite ubusatirizi bwiza kurusha izindi ni nazo kipe zifite ubwugarizi bwiza kurusha izindi. Turakurikiranye mu kuba twaratsinze ibitego byinshi.

Ibitego twatsinzwe ni bibiri twembi duhagaze neza, nizo kipe nziza kurusha izindi nta kabuza muri shampiyona y'u Rwanda. Impamvu ya kabiri ni umukino twahariye guhora kubera ko ni ikipe yigeze kudukoma mu nkokora turi hafi kwegukana igikombe cya shampiyona iradutsinda. 

Abantu bavuga ngo ni murumuna wacu yagaragaje ko ari ikipe irushanwa ititeguye gukora amakosa njya mbona muri shampiyona y'u Rwanda. Twe nta murumuna wacu tugira turi nk'umwana w'imfubyi wirera akicyura, rero Rayon Sports ni ikipe igomba gukora byanze bikunze. Iyo ni impamvu ya kabiri yo kuba dushaka kwihorera.

Impamvu ya gatatu ni ikipe twambara amara asa, ni ikipe abayobozi bayo babaye muri Rayon Sports, ni abantu batuzi, tuzi natwe ariko turashaka kwerekana ko Kigali ari Ubururu kubera Rayon Sports atari bururu kubera Gorilla FC. 

Rero ni umukino twiteguye neza, mu kibuga turishimye kubera ko abakinnyi bari bari mu ikipe y'Igihugu bagarutse ariko umutoza yahisemo kubaha ikiruhuko bagize urugendo rurerure bagize imikino igoye ntabwo bahise bakora imyitozo.

Hanyuma turanishimira ko twagaruye myugariro wacu w'umunya-Senegal witwa Youssou Diagne wagiye agaragaza ubushobozi urwego rwiza muri shampiyona y'u Rwanda birumvikana ariko yari yagize ikibazo cy'imvune mu minsi yashize cyatumye asiba imikino ibiri ya shampiyona duheruka gukinamo.

Twagaruye kandi Niyonzima Olivier Seif aho yari yagize ikibazo cyo kurwara malariya gukira bikamugora bituma agaruka hari bagenzi be bafashe umwanya ariko kuri ubu ameze neza cyane ku buryo abatoza bishimira cyane uburyo ahagaze ndetse bikaba byitezwe ko azakoreshwa ku mukino na Gorilla FC. 

Navuga ko ubungubu abadahari ari Madjaliwa wagiriye ikibazo cy'imvune mu ikipe y'Igihugu ndetse na Omar Gningue wagize impanuka mu mukino twakinnyemo na Etincelles FC aho umunyezamu w'iyi kipe yamukubise inkokora ku maso aturika igufwa yaranabazwe, akaba azatangira imyitozo mu Cyumweru gitaha ubwo nta gihindutse tuzongera kumubona ku mukino wa APR FC.

Indi mpamvu yo gutsinda uyu mukino ni uguha ikaze abayobozi bashya kuko basabye abakinnyi ko babaha ikaze babaha impano y'amanota atatu kuri uyu mukino na Gorilla FC".

Roben Ngabo yakomeje avuga ko ibibazo by'ibirarane abakinnyi ba Rayon Sports bafitiwe bizakemuka bitarenze ibyumweru bibiri biri imbere.

Yagize ati "Ni byo abakinnyi ba Rayon Sports bafitiwe ibirarane by'imishahara ibiri, ubwo ni ukuvuga ngo hari amezi abiri batarahembwa ariko nk'uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabiganiirije abakinnyi by'umwihariko Perezida Thadee yababwiye ko mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri ibibazo bafite byose bizaba bimaze gucyemuka. 

Ni ukuvuga ngo nibamugarurira icyizere mu byumweru bibiri biri imbere ibibazo bihari byose bizaba byamaze kukemuka, imishahara yo ishobora gukemuka mu Cyumweru gitaha tukajya gukina na APR FC nta mukinnyi wa Rayon Sports ugifite ibyo yifuza atahawe n'ikipe".

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 20 mu mikino 8 imaze gukina aho ikurikiwe na Gorilla FC yo ifite amanota 18.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND