Ikipe ya Chelsea ikomeje kurwanya ubutumwa bubi bukomeje kwandikirwa Sam Kerr na Kristie Mewis abagore bombi bakina umupira w’amaguru ariko bakaba bazwiho kuba bari mu rukundo ndetse bakaba baherutse gutangaza ko benda kwibarukana umwana wabo wa mbere.
Ishyaka ry’urukundo no gushyigikirana ryagaragaye ku ikipe ya Chelsea nyuma y'uko Sam Kerr, rutahizamu w’ikipe y’abagore ya Chelsea, na Kristie Mewis ukinira West Ham, batangaje ko bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere.
Nyuma y’itangazo ryabo, ryanyuze ku mbuga nkoranyambaga, bakiriye ubutumwa bwuzuye urwango n’ivangura, ibintu Chelsea yihutiye kwamagana yivuye inyuma.
Sam Kerr, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya
Australia akaba akinira Chelsea, na Mewis ukinira ikipe y’igihugu ya Leta
Zunze Ubumwe za Amerika na West Ham United, baherutse gusangiza amafoto
agaragaza Mewis akuriwe, bagaragaza ko bagiye gutangira urugendo rushya
nk’ababyeyi.
Nyuma yo gutangaza amakuru ko benda kwibaruka,
batangiye kwakira ibitekerezo bibi ku mbuga nkoranyambaga byatumye Sam Kerr
afunga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ze ku buryo ntawukibona ibitekerezo
yandikiwe.
Ikipe ya Chelsea Sam Keer akinira, yahise isohora itangazo rigaragaza ko izaguma gushyigikira aba bakinnyi bombi mu rukundo rwabo ndetse no mu rugendo batangiye rwo kuba ababyeyi.
Iti "Ubutumwa bw'urwango n’ihohoterwa ntikwiriye na gato, Chelsea izakomeza gushyigikira Kerr na Mewis muri uru rugendo rushya rw’ubuzima.
Kapiteni wa Chelsea mu bagore Millie Bright, yagaragaje ko nawe ashyigikiye bagenzi be, gira ati: "Imbuga nkoranyambaga zagomye kuba ahantu ho gusangira ibyishimo no gutanga urukundo, ariko rimwe na rimwe zihinduka igikoresho cy’ibitekerezo bibi. Ihohoterwa nk’iri ntirikwiye kandi ntituzigera turyihanganira."
"Nk’umuryango
w’umupira w’amaguru, dufite inshingano zo gushyigikirana no gukomeza kugaragaza
ko urukundo rutsinda urwango. Sam na Kristie ni urugero rw’uko urukundo
rushobora guhindura ubuzima, kandi turabashyigikiye mu buryo bwose."
Umutoza wa Chelsea, Sonia Bompastor nawe
ntiyacecetse ku ihohoterwa rikomeje gukorerwa abakinnyi b’abagore. Ati: "Mu gihe tugezemo,
biratangaje ko hakiri abantu batihanganira ubwoko bwose bw’urukundo. Ihohoterwa
rikorerwa Sam na Kristie ni ryo rihindura isi ahantu habi, ariko nk’ikipe
tuzakomeza gushyigikira umuryango wacu mu buryo bwose bushoboka."
Bompastor yavuze ko umukino wa Champions
League wa Chelsea na Celtic uzaba n’umwanya wo kugaragariza Kerr ko ari ingenzi
mu muryango wa Chelsea ndetse ko bahora bamushyigikiye.
Mu mwaka wa 2021, urukundo rwa Sam Kerr, rutahizamu w’icyamamare wa Chelsea, na Kristie Mewis ukinira West Ham United n’ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangiye mu munezero mwinshi.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2023,
amafoto y’impeta ya diyama yatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, abantu
batangira kuvuga ko aba bombi bashobora kuba bari bambikanye impeta, ariko
ntibyibazwaho kubera ko ubutinyi bumaze kuba umuco I Burayi.
Nyuma y’umwaka umwe Sam Kerr na Kristie Mewis bambikanye impeta, bashyize amakuru kuri Instagram ko muri 2025 bazibarukana imfura yabo, babigaragaje mu ifoto ya Mewis afite inda.
Mewis, wari
washyushye cyane mu buryo bumwe yagize ati: “Sam ni byose kuri njye! Ni umufasha wanjye ukomeye cyane,
utajya ananirwa kunyihanganira nubwo naba nkosa cyane.”
Nta gihunga,
Sam Kerr yasubije yicaye mu ntebe zo mu rugo aho avurira ivi rye
ryangiritse, ati: “Reka reka, uzi ko
gutwita bituma mugore wanjye arushaho kugaragara neza?!” Ubu
se urugo rwe rugira umunaniro?
Mu rugendo
rw’urukundo rwabo, barimo kwerekana ko kuba abakobwa babiri bakundana bisanzwe,
nta gitangaza kirimo. Aho kumva intonganya cyangwa amakimbirane mu muryango,
bakomeje guteza imbere indangagaciro y’ibyishimo no gusangiza inkuru zidasanzwe
ku buzima bwabo.
TANGA IGITECYEREZO