Rodri Hernadez ukinira Manchester City akaba aherutse kwegukana Ballon d'Or, yatangaje ko Lionel Messi ari we mukinnyi mwiza yabonye ubwo yakinaga umupira w'amaguru, cyane ko yagize amahirwe yo gukina ahanganye nabo mu kibuga.
Rodri Hernandez umunya-Espagne ukinira Manchester City, yegukanye Ballon d'Or ya 2024 nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa akomeye nka Euro 2024 na shampiyona y’u Bwongereza "English Premier League".
Nyuma yo gutwara iki gihembo cy’amateka, Rodri yagarutse ku mpaka zo gushakisha umukinnyi mwiza mu mateka hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, atangaza uko yabonye aba bakinnyi bombi mu bihe bitandukanye yababonye.
Rodri yabaye umukinnyi ukina muri Premier League wegukanye Ballon d'Or kuva Cristiano Ronaldo abikoze mu 2008 ubwo yakiniraga Manchester United. Rodri yayitwaye ahigitse Vinicius Jr wa Real Madrid, mu birori byabereye i Paris.
Uyu mwaka, ibi birori byari bitandukanye n’indi myaka kuko ari ubwa mbere kuva mu 2003 nta Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo wagaragaye mu rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 30 bahatanira iki gihembo. Aba bombi bamaze imyaka 20 bagaragaza ubuhanga buhebuje, aho Messi afite Ballon d'Or umunani mu gihe Ronaldo afite eshanu.
Mu kiganiro yagiranye na El Hormiguero, Rodri yatanze umucyo ku mpaka zihanganisha Messi na Ronaldo, ashingira ku kuba yababonye bose mu bihe yakiniye muri La Liga, mu makipe ya Villarreal na Atletico Madrid ubwo yagiraga amahirwe yo gukina ahanganye na Messi na CR7.
Rodri yagize ati "Lionel Messi ni umukinnyi mwiza mu mateka, nta gushidikanya. Cristiano Ronaldo yashoboye kumwegera ariko adafite impano kamere nk’iya Messi. Twe twabakinaga imbere, twabonaga neza itandukaniro."
Yakomeje asobanura uko buri mukinnyi yatezaga icyago mu kibuga: Ati "Twirindaga cyane ko Cristiano agera mu rubuga rw’amahina kuko yahabaga icyago kuri twe. Ariko Messi we yabaga ari icyago mu kibuga hose. Iyo yabonaga umupira wahitaga wumva ko hari ikintu kibi kigiye kuba."
Rodri yavuze ko ubwa mbere yakinnye na Messi yagerageje kumwambura umupira ariko Messi amunyura mu buryo bumeze nk’aho ari ikimasa kiri kwirukanka mu birori byo kwirukansa ibimasa.
Rodri yashyize umucyo ku mpaka zabuze gica z'umukinnyi mwiza hagati ya Messi na Ronaldo
Rodri ni we wegukanye Ballon d'Or ya 2024
TANGA IGITECYEREZO