Kigali

RDF yegukanye igikombe itsinze ingabo za Tanzania mu mukino wa gicuti ugamije gushimangira umubano

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/11/2024 9:25
0


Ingabo z’u Rwanda zihagarariwe na Diviziyo ya 5 (RDF) zatsinze iza Tanzania zari zihagarariwe na Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF) ibitego 2-0, maze zegukana igikombe mu mukino wa gicuti wakiniwe mu karere na Ngoma.



Kuwa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zihagarariwe na Diviziyo ya 5, zagaragaje ubudasa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y'Uburasirazuba, aho zatsinze Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF) ibitego 2-0.

Uyu mukino ntabwo wari uwo guhatanira amanota gusa, ahubwo wari ugamije gutsura umubano hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi. 

Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, Brigadier General Pascal Muhizi, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye yo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Nk'uko tubicyesha Kigali Today, Brig Gen Muhizi yagize ati: "Uyu mukino ni uburyo bwo gushimangira umubano wacu no gukorana mu bikorwa byo gucunga umutekano w’umupaka,".

Colonel William Joshua Lovukenya, uhagarariye Ingabo za Tanzania, yashimye uruhare rw’iyi mikino mu kongera icyizere no gutsura ubucuti hagati y’ingabo z’ibi bihugu. Ati: "Iyi mikino igaragaza ko uretse akazi kacu ka buri munsi, dufite imbaraga zo gushyira imbere ubucuti no kwiyubakira amahoro arambye,"

Uyu mukino wabaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’indi ibiri yabaye mu Ugushyingo 2023 na Mata 2024, aho Tanzania yari yatsinze inshuro zombi. Nyamara, iyi nshuro ya gatatu RDF yagaragaje ko yahinduye amateka, yigaranzura Tanzania ku bitego 2-0.

Nyuma y’iminota 90 y’umukino wari wihariye, amakipe yombi yashimiwe imbaraga zashyizwe mu mukino binyuze mu gutanga ibihembo. Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda yashyikirijwe igikombe cy’intsinzi, mu gihe amakipe yombi yambitswe imidali y’ishimwe, bigaragaza ko uyu mukino wari ingenzi kuri bose.

Uyu mukino ntusiga gusa amateka mu kibuga, ahubwo unagaragaza akamaro ko gufatanya mu kurinda umutekano no kubaka amahoro hagati y’u Rwanda na Tanzania. Imikino nk’iyi ikomeza kuba isoko y’ubucuti, ubushobozi no gusangira ubunararibonye hagati y’Ingabo z’ibi bihugu.

Abari aho basoje uyu munsi wihariye bafite icyizere cy’uko ubucuti bwubakiye kuri aya marushanwa buzakomeza gufasha ibihugu byombi mu rugendo rwo guharanira amahoro n’umutekano.

Ingabo z'u Rwanda zegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iza Tanzania mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu

Umukino wa Gicuti abasirikare b'u Rwanda batsinzemo aba Tanzania, washimangiye umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi mu gucunga umutekano

Abaturage bo mu karere ka Ngoma bari bitabiriye ku bwinshi bagiye kureba uko ingabo z'u Rwanda ziconga ruhago







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND