Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball ikomeje imyiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AfroBasket), izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024. Mu rwego rwo kwitegura neza, iyi kipe imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, ariko ntabwo byayigendekeye neza.
Nyuma yo gutsindwa na Mali amanota 69-63 mu mukino wa mbere wa gicuti, u Rwanda rwongeye guhura n’akazi katoroshye ubwo rwakinnye na Maroc. Nubwo u Rwanda rwatangiye umukino neza, rwaje gutsindwa ku manota 54-52, bikaba ari intsinzwi ya kabiri muri iyi mikino ya gicuti.
Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatatu, mu gace ka Mbere, abanyarwanda batangiye neza batsinda
amanota 20 kuri 9 ya Maroc. Gusa ibintu byaje guhinduka mu gace ka Kabiri, aho
Maroc yongeye imbaraga, itsinda amanota 19, mu gihe u Rwanda rwabonye umunani
gusa. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 28.
Mu gace ka Gatatu, Maroc yakomeje
kugaragaza ubushongore, itsinda amanota 16, naho u Rwanda rugorwa no gusatira rubona arindwi gusa. Aka gace karangiye Maroc ifite amahirwe menshi yo
gutsinda kuko yari imaze kugeza amanota 44 kuri 35 y’u Rwanda.
Mu gace ka Kane u Rwanda rwagarutse
mu mukino rutsinda amanota 17, ariko ntibyari bihagije kugira ngo rutsinde Maroc,
maze umukino urangira ku ntsinzi ya Maroc ku manota 54-52.
Umukino wa Kabiri wa gicuti wagombaga guhuza ikipe ya Sudani y’Epfo n’u Rwanda, ariko ntiwabaye kuko abakinnyi b'iyi kipe batari bageze muri Sénégal bose.
Ibi byatumye ikipe
y’u Rwanda isigarana amahirwe make yo kugerageza abakinnyi mu mikino ya gicuti
kuko bari biteguye kwipima kuri Sudani y'Epfo ikomeye muri Afurika, ariko byarangiye
rukinnye na Maroc.
U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu (Group C) gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AfroBasket) hamwe Sénégal, Cameroun na Gabon. Imikino izabera i Dakar, ndetse abakinnyi b’u Rwanda bazakina umukino wa mbere na Sénégal tariki ya 22 Ugushyingo 2024 (Saa Mbiri z’umugoroba ku masaha yo mu Rwanda). Bukeye bwaho, tariki ya 23 Ugushyingo, u Rwanda ruzacakirana na Cameroun, maze rusoreze ku mukino uzaruhuza na Gabon tariki ya 24 Ugushyingo.
Nubwo gutsindwa imikino ya gicuti
bishobora gutera impungenge, ntabwo birimo kuvuga ko ikipe ititeguye neza.
Imyitozo ikomeje mu buryo buhamye, kandi abakinnyi bitezweho kwitanga ngo
bazitware neza mu mikino y’amajonjora.
Abakunzi b’umukino wa Basketball
bakomeje gushyigikira ikipe y’igihugu, bategereje kureba niba izahagararira
neza ibendera ry’u Rwanda mu rugamba rwa AfroBasket.
TANGA IGITECYEREZO