Umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports,Roben Ngabo yahakanye amakuru yavugaga ko agiye kuva muri iyi kipe ndetse anavuga ko nta kibazo afitanye n'abayobozi baheruka gutorerwa kuyobora iyi kipe.
Nyuma y'uko habayeho amatora mu ikipe ya Rayon Sports aho Muvunnyi Paul yatorewe kuyobora urwego rw'ikirenga rw'iyi kipe naho Twagirayezu Thaddée agatorerwa kuyobora umuryango wayo, hari amakuru yahtangiye guhwihwiswa avuga ko Roben Ngabo atazakomeza kuba Umuvugizi wa Rayon Sports.
Mu kiganiro na InyaRwanda yabihakanye ndetse anahishura ko aba bayobozi bashya aribo banamujyanye muri iyi kipe.
Yagize ati " Ibyo bintu nanjye ndabyumva ariko ntabwo aribyo. Maze igihe muri Rayon Sports usibye uyu mwaka n'igice maze nyikorera na kera nayikoragamo. Abayobozi bashya baje ni nabo banzanye muri Rayon Sports bwa mbere ku buryo navugako ari ababyeyi banjye nta gahunda mfite yo kuva muri Rayon Sports ubungubu".
Uyu muvugizi yanahakanye amakuru yavugaga ko yaba agiye kwerekeza kuri Radio na TV 10 mu kiganiro cya siporo gusimbura abanyamakuru bagikiragamo baheruka kugenda.
Yagize ati " Ahanini abantu babivuga bashingira ku kuba Radio na TV 10 hari abanyamakuru yatakaje,nanabashimira ko bambonyemo icyo cyizere ko navamo umunyamakuru mwiza wabasimbura nyuma y'umwaka umwe ntakora mu itangazamakuru ariko ntabwo iyo gahunda ihari yo kuba nasubira mu mwuga w'itangazamukuru rya siporo vuba".
Roben Ngabo yahakanye ibyavugwaga ko yaba afitanye ikibazo n'abayobozi bashya agira ati" Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko abayobozi batowe,yaba umuyobozi w'Urwego rw'ikirenga,Paul Muvunyi ku giti cye niwe wanzanye muri Rayon Sports ni nawe wampesheje akazi kuri Radio bwa mbere mu 2018, ni umuyobozi tubana neza cyane hanyuma n'uwari Visi Perezida we icyo gihe ,Thadee uyu munsi niwe muyobozi w'ikipe, ni umuntu tuvugana buri munsi abo bavuga ko tutabanye neza ntabwo nzi abo aribo.
Ntekereza ko byanagorana ko umuntu uyobora Rayon Sports tutabana neza kubera ko ndi umukozi wayo wubahiriza amabwiriza yose y'akazi ufite nibyo ashoboye gukora. Ntekereza ko tugomba kubana neza rwose nta kibazo na kimwe gihari".
Uyu muvugizi yavuze ko amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports yarangiye ariko ibiganiro n'abayobozi bashya byo kuyongera bikaba byaragenze neza.
Yagize ati " Amasezerano yanjye muri Rayon Sports yari yarangiye ariko ahari wenda ninaho hava ibyo bihuha ariko ibiganiro byagenze neza hagati yanjye n'ubuyobozi vuba ndongera amasezerano ,ndi umukozi wa Rayon Sports wishimye wifuza no kuhaguma".
Roben Ngabo yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize aho yatangiye ashinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru gusa nyuma aza kugirwa Umuvugizi w'iyi kipe.
Roben Ngabo yahakanye ibyo kuva muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO