Umutoza Mbungira Ismail wa Rayon Sports U17 yanenze APR FC U17 ko yakoresheje abakinnyi barengeje imyaka, mu mukino w'ingimbi zitarengeje imyaka 17, APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1.
Kuri iki Cyumweru itariki 17 Ugushyingo 2024 kuri Kigali Pele Stadium hatangirijwe shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu byiciro by’abahungu n’abakobwa. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwarangiye Rayon Sports U17 itsinzwe na APR FC U17 ibitego 9-1.
Ubwo umukino wari
ukirangira mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa Rayon Sports U17 Mbungira
Ismail yagaragaje impungege ko ikipe ya APR FC U17 yaba yakoresheje abakinnyi
barengeje imyaka yagenwe, bakaba barushije abe imbaraga, akaba ari na yo mpamvu
babatsinze ibitego 9-1.
Mbungira Ismail yagize ati: “Ibyabaye mu kibuga mwese mwabibonye.
Muri abanyamakuru mujye mutangaza ibyo mwabonye mu kibuga. Ikipe yandushije
ariko simbica ku ruhande ko ari bakuru, kubera ko buriya iyo uvuze uko ibintu
byitwa biba ari byiza abana bakinnye n’abantu babaruta mwese mwabibonye.
Ikiza ni ugushimira
FERWAFA yashyizeho aya marushanwa kugira ngo abana bagaragare, abana batere
umupira ni byiza cyane ahubwo ibikosorwa byakagombye gukorwa rugikubuta.
Umutoza wa Rayon Sports U17 Mbungira Ismail yabajijwe ku kuba hari abakinnyi babo nabo bangiwe
gukina bikekwa ko nabo barengeje imyaka, akomeza agira ati: “Bo bari abana
munsi ya bariya. Hari uburyo babashyize muri sisiteme ntibyakunda. Ni abana bato
batari no kubanza mu kibuga mutagira ngo ni abana bari bari ku rwego rwo hejuru
tutakinishije.
Abatarengeje
imyaka 20 bo kubamenya biroroshye kuko benshi baba bafite indangamuntu, ariko
kuri aba batanga ibyangombwa biragoye kugira ngo uzamenye niba umuntu ari
mukuru, ni nayo mpamvu mvuga ko umusaruro ushobora kuboneka cyangwa ntuboneke,
kuko hakagombye kubaho ingamba zikomeye cyane ku bana bagiye gukina kubera ko
umwana w’imyaka 16 yari akiri muto cyane."
Nyuma y’izo
mpungenge z’umutoza wa Rayon Sports U17 Mbungira
Ismail, Perezida wa FERWAFA Munyantwari Alphonse yavuze ko mbere y’uko aya
marushanwa atangira, habayeho gusuzuma ibyangombwa by’aba bakinnyi, hanarebwa
amasezerano ababyeyi babo bagiranye n’amakipe bakinira.
Munyantwari Alphonse yagize ati: “Icya mbere tubitekerezaho ni ukubica kubera ko
ntabwo ari ko umupira watera imbere, kandi murabizi byaratangiye kuko mu makipe
y’abato dufite hari abagiye basezererwa, kandi hari n’abakurikiranweho ibyaha.
Muri iyi shampiyona icyo twakoze twasuzumye muri NIDA [Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Irangamuntu] igihe abana bandikishirijwe n’imyaka bafite. Mu bana bose twanditse twagiye kureba koko ko mu irangamimerere ariyo myaka bafite, amabwiriza y’uyu mwaka ni ko yavugaga.
Twanze
gushyiraho amakipe umutwaro wo kujya gupimisha abana muri MRI kuko bisaba
amafaranga menshi, gusa hagize ikibazo gikomera ibyo nabyo twabyitabaza.
TANGA IGITECYEREZO