Kigali

Boxing: Jake Paul yafashe Mike Tyson amukubitira ahareba inzega

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/11/2024 11:01
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu kuri AT&T Stadium muri Texas, Jake Paul, w’imyaka 27, yatsinze Mike Tyson, icyamamare cy’imyaka 58, ku manota yose mu mukino w’ibirindiro umunani. Uyu mukino wari wateguwe mu buryo budasanzwe.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Arlington, Texas  abantu ibihumbi bari bateraniye kuri AT&T Stadium kugira ngo barebere umurwano w’amateka mu iteramakofe, aho Mike Tyson, ufite imyaka 58, yahanganye na Jake Paul, ufite 27.

 Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi bawo mu buryo bukomeye, waranzwe no guhangana gukomeye, ariko Jake Paul ni we waje kwegukana intsinzi ku manota yose.

Uyu mukino wari ugizwe n’uduce(ibirindiro) umunani, buri kirindiro gifite iminota ibiri, wateguwe mu buryo budasanzwe. Bombi bambaye utwambaro tw’ibipfunsi tureshya na 14-ounce, aho gusubira ku tw’10-ounce dusanzwe dukoresha mu bakinnyi babigize umwuga mu iteramakofe, hagamijwe gutuma umukino umera nk’uwa gicuti n’ubwo hari ugutsindirwa ku manota.

Muri uyu mukino, Mike Tyson, uzwi nk’umwe mu nkingi za mwamba mu iteramakofe ry’isi mu gihe cyashize, yatangiye umukino ashyira imbaraga mu guca bugufi no kwinjira mu kibuga cya Jake Paul. Mu kirindiro cya mbere, Tyson yagaragaje umuvuduko n’imbaraga, ariko Paul yahise agaragaza ubwenge bwo kugenzura umukino akoresheje “jab”. Uko ibirindiro byagendaga byiyongera, byagaragaye ko Tyson yari atangiye kunanirwa, mu gihe Paul yakomezaga kugaragaza gutuza n’imbaraga mu mukino.

Jake Paul, umaze kubaka izina mu iteramakofe kuva 2020, yerekanye ko atari gusa umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ko ari n’umukinnyi w’intyoza ushobora guhangana n’icyamamare cyigeze gutegeka uyu mukino ku isi. Paul yatsinze Tyson ku manota yose (80-72), agaragaza ko abashije gucunga neza intera no gukoresha ibipfunsi bye mu buryo bwiza.

Mu gihe umukino wageze mu birindiro bya nyuma, abafana batangiye gusakuza basaba ko Tyson agaruka mu mukino, ariko byarangiye Jake Paul atsindishije ibipfunsi bikomeye birimo “jab” n’uburyo bwo gukoresha igitugu mu kugumana ubushobozi. Paul yahise ashima Tyson ubwo umukino warangiraga, agaragariza icyubahiro gikwiye uyu mukinnyi w’amateka.

Intsinzi ya Jake Paul ku mukino w’amateka wamuhuje n’icyamamare Mike Tyson, ni isomo rikomeye ry’ubushobozi bwo kwitegura neza, gucunga imbaraga no kumenya aho intege nke z’umukeba ziherereye. Paul yerekanye ko atari gusa umunyabigwi mu myidagaduro, ahubwo ko afite ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru mu iteramakofe.

Nubwo benshi bashoboraga gukemanga ubushobozi bwe bwo guhangana n’umukinyi nka Tyson, Paul yabaye icyitegererezo  nyuma yo gutsinda bikomeye umukinnyi wabaye icyogere ku isi (80-72), kandi mu buryo bushimishije, yerekana ko iteramakofe rishobora kwambuka ibihe no kwerekana uburyo bwo guhuza ubushake n’ubumenyi.

Ibi bigaragaje ko Jake Paul ari umukinnyi ukwiye gufatwa nk’umukandida ukomeye mu bakizamuka mu iteramakofe, kandi ko ashobora kuzandikisha amateka akomeye mu myaka iri imbere. Iyo ntsinzi ni inyandiko nshya mu rugendo rwe rw’imikino kandi ishimangira ko impano nshya zifite uruhare rukomeye mu gushimangira ejo hazaza h’uyu mukino.

Mu mateka ya Jaje Paul uyu wari umukino wa 12 akinnye, ariko umukino umwe niwo yatsinzwe gusa, atsinda imikino 11.

 

Jake Paul atsinze Mike Tyson mu mukino wari umaze igihe kinini witegurwa mu iteramakofe

Jake Paul gutsinda Mike Tyson wari umaze igihe yari igize umwami wa Boxing ku isi, byatanze ikizere ku hazaza he






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND