Kigali

Abapolisi 34 basoje amahugurwa y’ubuyobozi n’ubunyamwuga

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/11/2024 12:06
0


Abapolisi 34 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, basoje amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere y’igipolisi cy’umwuga.



Ni amahugurwa y’icyiciro cya 14, yaberaga mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Yitabiriwe n’abapolisi batoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi, mu gihe kingana n’amezi atanu.

Bize amasomo atandukanye akubiyemo; ubumenyi mu itumanaho, ibikorwa bisanzwe bya Polisi byo gucunga umutekano, ibikorwa byihariye bya Polisi, ubumenyi bwo gukoresha intwaro, ingamba zo gucunga umutekano, amategeko, ubumenyi bw’ibanze bw’ubugenzacyaha, iperereza n’ayandi atandukanye.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije isi.

Ati “Gukemura ibibazo by’umutekano bigaragara kuri iki gihe bisaba gukomeza kongera ubumenyi, ubushobozi n’ingamba. Turabashimira uburyo mwerekanye ko musobanukiwe ibikenewe mugakoresha aya mahirwe murangwa n’ishyaka no kwitwara neza.”

 Aya masomo ntagamije kwagura ubumenyi bujyanye n’ubuyobozi gusa, agamije no kubuha umurongo, gushimangira ubushobozi mu gufata ibyemezo no kugaragaza akamaro ko gukorera hamwe n’itumanaho.”

DIGP Sano yabasabye kuzirikana ko kuyobora neza bitagarukira mu gufata ibyemezo gusa ahubwo ari no kumva neza imiterere y’aho ukorera, kumenya abo uyobora, kugendana n’imihindagurikire y’ibihe no kugira ubushishozi bwo kumenya ibiri imbere, ariko hejuru y’ibyo byose, bigashingira ku bijyanye no kubazwa inshingano, haba ku bo uyobora ndetse no ku mabwiriza wahawe.

Yashimiye umusanzu ntagereranywa w’abarimu batanze amahugurwa, asaba abayasoje guha agaciro ubumenyi bayungukiyemo no kuzabushyira mu bikorwa mu kazi, bagendeye ku ntego n’icyerekezo bya Polisi y’u Rwanda, bagaharanira gukomeza kuba umusingi w’icyizere no guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda muri rubanda.

Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa ahabwa ba Ofisiye bato mu bijyanye n’ubuyobozi agamije by’umwihariko kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bikenewe kugira ngo akazi ka Polisi gakorwe neza kinyamwuga.

CP Niyonshuti yibukije abitabiriye amahugurwa ko ari intangiriro y’urugendo rurerure rwo kwiga no guteza imbere ubumenyi, abasaba kuyagira umusingi bazubakiraho mu guteza imbere imikorere ya kinyamwuga, abasanzwe ari abarimu mu mashuri ya Polisi atandukanye akazabafasha guhugura abandi bapolisi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND