Kigali

Umunyarwenya Michael Sengazi ategerejwe mu bihugu bine mu bitaramo bizaherekeza umwaka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2024 12:54
0


Umunyarwenya Michael Sengazi uri mu bakomeye muri iki gihe yatumiwe mu bihugu bine mu bitaramo bikomeye bizaba mu mpera z’uyu mwaka, mu rwego rwo gufasha abatuye muri biriya bihugu guherekeza umwaka no gutangira uwa 2025.



Mu Cyumweru gishize, uyu musore yataramye mu bitaramo by’ikinamico byabereye mu gihugu cy’u Budage. Ni amakinamico yahariwe abakiri bato mu rwego rwo kubasusurutsa no kubafasha kwitegura iminsi mikuru izaherekeza umwaka. 

Ku wa 16 Ugushyingo 2024 azatamira mu Mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa, aho azaba ari kumwe na Samia Orosemane, ni mu gihe ku wa 22 Ugushyingo 2024 bombi bazanataramira mu gihugu cya Tunisie.

Ku wa 23 Ugushyingo 2024, ari kumwe n’uyu mugore Samia Orosemane kandi bazataramira mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa binyuze mu gitaramo cya ‘Comedy Club’.

Ku wa 26 Ugushyingo 2024 na tariki 30 Ugushyingo 2024, azatamira mu Bubiligi. Ni mu gihe tariki 1 Ukuboza 2024, agomba kuba yagarutse mu Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Michael Sengazi yavuze ko akomeje gukora ibi bitaramo mu murongo wo kwagurira ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Biri no mu murongo wo kugirango impano ye imenyekane no mu batuye ibindi bihugu. Ati “Icyo ndi kugerageza ni ukureba uburyo nashakisha irindi isoko mpuzamahanga, ni ukugerageza kwerekana ibyo nshoboye, kugirango mbone abakiriya batari ab’iwacu gusa, ahubwo mbone n’abo mu bindi bihugu, gahunda iba ari iyo ubundi. N’abandi bo mu bindi bihugu bakabona impano yawe, atari ab’iwacu gusa.”

Michael Sengazi yatangiye urugendo rwo gutera urwenya mu 2010 atangiriye mu itsinda rya “Comedy Knight” kugeza n’ubu. Uyu musore yigaragaje mu bikorwa bitandukanye by’urwenya n’ibitaramo, ndetse muri iki gihe atumirwa cyane mu bitaramo bya Gen- Z Comedy bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Uyu musore yageze mu Rwanda afite imyaka 19 y'anavuko aje gukurikirana amasomo ye ya Kaminuza ageze mu mwaka wa Gatatu w'amashuri. Ni nabwo yatangiye kwigaragaza ku ruhando rw'abanyarwenya kugeza n'ubu.

Amaze gukorera ibitaramo binyuranye mu bihugu byinshi, bituma cyane cyane mu mpera z'umwaka atumirwa.

Michael Sengazi yigeze kuvuga ko gukurira iruhande rwa Se atera urwenya, biri mu byamusunikiye gukora uyu mwuga nk'imwe mu ntego yari yihaye agamije gutera ikirenge mu cye.

Michael Sengazi amaze imyaka 13 ari muri aka kazi ko gutera urwenya; ndetse mu 2019 yegukanye igikombe cya RFI Talent du rire 2019  

  

Ku wa 30 Ugushyingo 2024, Michael azataramira ahitwa ‘Dome Eventhall’ mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi

Michael yataramiye mu Budage, ategerejwe mu bitaramo bizabera mu Bufaransa ndetse no mu Tunisie 

Michael Sengazi azatarama na Samia Orosemane mu bitaramo bizabera mu Bufaransa no muri Tunisie 


Michael Sengazi yavuze ko ari gukora ibi bitaramo mu rwego rwo kwagurira impano ye ku rwego mpuzamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND