Kigali

Don Jazzy yagiriye inama abagabo bakeka ko bacibwa inyuma n'abagore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2024 13:00
0


Umuhanzi akaba n’umushoramari unatunganya umuziki, washize inzu ifasha abahanzi muri Nigeria ya Mavins Records, Don Jazzy, yagiriye inama abagabo babyara ariko bakaba batizeye ko abana ari ababo



Michael Collinns Ajereh wamamaye nka Don Jazzy, avuga ko niba utajya wizera umugore wawe, ukaba ukeka ko yaba aguca inyuma, ikintu cya mbere ukwiye gukora mukibyara ari ugashaka ibimenyetso simusiga byemeza ko umwana ari uwawe (DNA Test).

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko gupimisha uteramangingo ndangasano tw’umwana wavutse (DNA) ari byo by’ingenzi kurusha kwihutira gukora ibirori byo kwita izina umwana.

Don Jazzy ibi yabitangaje nyuma y’uko abagabo muri Nigeria bakomeje gutaka ko abagore babo babaca inyuma bakabatera inda, nyuma bakaza kubagerekaho umwana bigatuma birya bakimara nyamara bari kurerera abandi.

Ni mu gihe kandi ibi bikomeje gutuma habaho za gatanya nyinshi muri iki gihugu nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza nubwo batagaragaza imibare y’uko gatanya ihagaze.

Ibi abitangaje mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi guterana magambo kugaruka ku kumenya abaca abandi inyuma cyane hagati y'abagabo n'abagore, aho byagaragajwe ko abagore banabyara abana ahandi bakabazana mu rugo bakabitirira abagabo babo. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND