Kigali

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cya Jordan

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2024 16:43
0


Perezida Paul Kagame uri Baku muri Azerbaijan mu Nama ya UN yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29), yaganiriye n’Igikomangoma cya Jordan Al Hussein bin Abdullah.



Amakuru yatangajwe n'ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) avuga ko Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ufitiye inyungu u Rwanda na Jordan.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordan bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo basanzwe bagendererana. Ibihugu byombi bifitanye amasezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ayo masezerano arimo ayerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, mu by’ubukungu n’ubucuruzi no mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.

Perezida Kagame ari kubarizwa i Azerbaijan , aho yitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29.

Iyi nama iri kuba mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bateganya kuganira ku ishoramari ry’imishinga igamije kurengera ikirere no kugabanya ingaruka z’ihumana ryacyo ku binyabuzima.

Biteganyijwe ko ahura n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitandukanye, barimo Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev.

Perezida Kagame yaganiriye n'igikomangoma cya Jordan, Al Hussein bin Abdullah

Ibiganiro byabo byabereye muri Baku i Azerbaijan aho bitabiriye inama ya COP29






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND