Ijoro rya tariki 9 Ugushyingo 2024 ryasize hamenyekanye abakinnyi ba filime bahize abandi mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba binyuze mu bihembo byatangiwe mu Iserukiramuco rya Sinema "Mashariki African Film Festival 2024" ryabaga ku nshuro ya 10.
Ibi birori mpuzamahanga byari bimaze icyumweru bibera mu Rwanda ababyitariye bakiriwe na KGW Solution Group Ltd, byasorejwe muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali hatangwa ibihembo ku bakinnyi na filime zahize zindi.
Abegukanye ibihembo barimo, Mugisha Emmanuel 'Clapton Kibonge' wahawe igihembo cy’ishimwe n'ikipe itegura Mashariki Film Festival.
Niyitegeka Gratien (Papa Sava) yahawe igihembo cya “Iziwacu Best Director Web Series” ahigitse abarimo Killaman, Harerimana Issac, Semana Alexis, n’abandi.
Nshimirimana Yannick wamenyekanye nka Killaman yegukanye igihembo cya “Iziwacu Best Actor Web Series” yari ahatanye n’abarimo Mugisha Clapton, Uwihoreye Jean Bosco Mustapha (Ndimbati), Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy, Soloba, Bizimana Vital.
Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yegukanye igihembo cya “Best Actor Iziwacu TV Series” yari ahataniye n’abarimo Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Gaga Daniel(Ngenzi), Irunga Longin (Tukowote), Nsabimana Eric (Dogiteri Nsabi) na Mugisha Clapton Kibonge.
Kayitesi Yvonne (Tessi) yegukanye igihembo cya “Iziwacu Best Actress TV Series” ahigitse abarimo Niyinshuti Nicole, Gihozo Nshuti Mireille, n’abandi.
Uwamohoro Antoinette (Intare y’Ingore) yahawe igihembo cya “Life Time Achievement Awards”.
Willy Ndahiro yahawe igihembo cya “Iziwacu Life Time Achievement Awards”, George Kamanayo wegukanye igihembo cya “Iziwacu Film Pioneer”.
Vanessa Irakoze Alliane wamamaye nka Maya yegukanye igihembo cya “Iziwacu Best Actress Web Series” ahigitse abarimo Nyambo Jesica, Dusenge Clenia, Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Uwamohoro Antoinette (Intare y’ingore), Keza Linda, na Uwase Deliphine uzwi nka Soleil.
Keilla Ineza uzwi nka Teta muri Bamenya Series yegukanye igihembo cya “Best upcoming Actress”, Rwema Nshimirimana Yannick ukina muri filime DUTY yegukanye igihembo cya “Best Upcoming Actor”.
Filime “Kaliza wa Kalisa” yegukanye igihembo cya Best Film TV Series, “Kamali” yegukanye igihembo cya “Best TV Series Africa”, “The Forest” yakozwe na Soruba yaegukanye igihembo cya “Best Web Film”,
Niyoyita Roger uyobora Filime muri Zacu Entertainment yagukanye igihembo cya “Iziwacu Best Director TV Series” ahigitse abarimo Ndahiro Willy, Mazimpaka Pacifique n’abandi.
Filime zegukanye ibihembo zirimo “Didy” yegukanye igihembo cya “Best Documentaries Film” yayobowe na Gael Kamilindi na Francois-Xavier Destors.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko Mashariki Film Festival isobanuye byinshi kuri sinema nyarwanda ndetse banyuze henshi basaba ubufasha ariko rimwe na rimwe bakabubura ariko barashikama bakomeza intumbero yabo kugeza uyu munsi bizihiza imyaka 10 iki gikorwa kimaze kibayeho.
Ati “Mwakoze kubana natwe twizihiza imyaka 10 tumaze. Ni ukwishimira imyaka 10 tumaze. Iyi Festival yatangiye Ari inzozi ndetse ari nicyerekezo cy’abakora sinema. Ndebye kuva dutangira twanditse inyandiko 851 dusaba ubufasha. Murumva ko bitari byoroshye.”
Mashariki Film Festival [MAAFF] ya 2024 yahujwe no kwizihizwa imyaka 10 imaze ibayeho, iri serukiramuco rimaze icyumweru ribera i Kigali ryatangiye tariki 3 Ugushyingo 2024 risozwa ku wa 9 Ugushyingo 2024.
Ni iserukiramuco ryerekaniwemo filime ahantu hatandukanye harimo muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali na Norrsken House Kigali, Camp Kigal, Norrsken House Kigali, ahazwi nko kwa Mayaka no mu Marangi.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira imyaka 10 ishize iri serukiramuco ritangijwe, kandi ko bakora uko bashoboye kugirango bateze imbere abari muri cinema mu Rwanda, ari nayo mpamvu filime zo mu Rwanda zahawe umwihariko kuri iyi nshuro.
“Ni iby’agaciro kuba iserukiramuco riri kuba kuri iyi nshuro twizihiza iyi myaka 10 tumaze. Twizera ko tuzakomeza, duharanira ko iri serukiramuco rikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rwa sinema.”
“Kuri iyi nshuro hatoranyijwe filime 85 zo mu bice bitandukanye, harimo 11 zo mu Rwanda. Kandi turateganya ko buri munsi tuzajya twerekana filime 2 zo mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira aba ‘Producer’ n’abandi bashora imari muri Cinema.”
Mu
gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iri serukiramuco, herekanwe filime ‘Long
Rains’ yo muri Kenya, igaruka ku mwana w’umukobwa witwa Aisha wari ufite inzozi
zo kujya ku Mugabane w’u Burayi.
Mashariki yatangiye mu 2013 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.
Nyuma y’uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n’abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk’uko bikwiye.
Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.
Umukinnyi wa filime Tessy yegukanye igikombe cya ‘Best Actress’ mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza muri filime zitambuka kuri Televiziyo
Umukinnyi wa filime Killaman yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime (Best Actor) muri filime zitambuka kuri Youtube
Umukinnyi
wa filime Uwamahoro Antoinette yegukanye igihembo cya (Best Actress) mu cyiciro
cy'umukinnyi mwiza muri filime zitambuka kuri Televiziyo
Umukinnyi wa filime ‘Bamenya’ yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza (Best Actor) mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza muri filime zitambuka kuri Televiziyo
Niyitegeka Gratien 'Papa Sava' yahawe igikombe cya "Iziwacu Best Director Web Series'
Abayobozi mu nzego zinyuranye bifatanyije n'ubuyobozi bwa Mashariki African Film Festival kwizihiza imyaka 10 ishize y'iri serukiramuco
Ibyishimo ni byose kuri Niyitegeka Gratien wamamaye muri filime zirimo 'Seburikoko' na 'Papa Sava' nyuma yo kwegukana igikombe
TANGA IGITECYEREZO