Kigali

U Buhorandi na Israel byahagurukiye kumenya imvo n’imvano y’igitero kibasiye abafana ba Maccabi Tel Aviv

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/11/2024 15:16
0


Abafana ba Maccabi Tel Aviv bakomoka muri Isiraheli bagabweho ibitero mu mujyi rwagati wa Amsterdam mu mukino wahuzaga ikipe bihebeye na Ajax. Kuri ubu abayobozi b’ibihugu byombi iki kibazo bakigize icyabo.



Mu ijoro ryo kuwa Kane itariki 7 Ugushyingo 2024, mu mujyi wa Amsterdam, abafana ba Maccabi Tel Aviv bakomoka muri Isiraheli bagabweho ibitero bikomeye ariko abapolisi bo mu Burorandi barahagoboka.

Ubuyobozi bw’Ubuhorandi bwatangaje ko mu bice by’umujyi wa Amsterdam, hari abafana b’Abanya-Isiraheli bagizweho ingaruka n’ibitero by’urugomo byiganjemo abagifite imyumvire y’ivanguramoko.

Ibikorwa by’urugomo byabereye muri uyu mujyi byibasiye abafana b’ikipe ya Maccabi Tel Aviv, ikipe yo muri Isiraheli yari yitabiriye umukino wa Europa League wayihuje na Ajax, aho abayobozi ba polisi batangaje ko kugeza ubu abantu 62 bamaze gufatwa, naho abafana abagera kuri 5 bajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomereka.

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Dick Schoof, yamaganye icyaha cy’ivangura cyibasira Abayahudi, avuga ko ibyo ari icyaha gikomeye kandi ko u Bugolandi buzabikurikirana mu buryo bwose. 

Perezida wa Isiraheli, Isaac Herzog, yashyize mu majwi ibyabaye nk’ibitero bya “pogrome”, ashishikariza ubuyobozi bwa Amsterdam gukaza umutekano kugira ngo abarenganyijwe bavurwe neza kandi bahabwe ubufasha bwihuse ndetse bazanahabwe ubutabera.

Uru rugomo rwaje rukurikira imvururu zabereye muri aho hari itsinda ry’abantu bigaragambyaga bavuga ko bababajwe n’abanya-Palestine, ako kanya batangira kubamishamo urufaya bakoresheje amasasu ya “fireworks” ndetse banakomeretsa bamwe mu baturage. 

Ibi byatumye ibikorwa by’urugomo bigaragazwa mu mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga, aho hari abantu bagaragara barimo gukubita ndetse bakarangwa n’amagambo akomeretsa.

Mu gihe ibyo byabaga, hahise haba ikiganiro cyahuje Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi na Perezida wa Isiraheli, aho yahaye icyizere abanya-Isiraheli ko polisi izakomeza guhangana n’abakoze ayo makosa, igamije kubahiriza uburenganzira bwose bw’abaturage.

Ubuyobozi bwa Isiraheli bwatangaje ko bugiye gukurikirana uko ikibazo gikemurwa neza, by’umwihariko ibikorwa by’urugomo bitandukanye byibasira Abayahudi n’abafana ba Maccabi Tel Aviv. 

Abafana ba Maccabi Tel Viv bagabweho ibitero mu mukino bakinagamo na Ajax muri Eulopa League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND