Perezida Kagame witabiriye itangizwa ry’inama ‘Youth Connekt Africa Summit’ 24 iri kubera muri Kigali Convention Centre, yatanze ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika.
Ni ikiganiro yahuriyemo
na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane na Rwiyemezamirimo
wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u.
Michelle Umurungi wari
uyoboye iki kiganiro yabajije Perezida Kagame imbogamizi yabonaga Umugabane wa
Afurika wari ufite ubwo yari akiri muto.
Mu gusubiza, Perezida
Kagame yavuze ko yahuraga n’ibibazo ariko biza kumutwara igihe cyo kwiyumvisha
ko ari ibintu bitagakwiye kuba biba ku bantu na we arimo.
Yagize ati: “Uko
nagendaga nkura, naje no kuvumbura ko ari ibintu bishobora kugira icyo
bikorwaho kandi ko nta bandi bo kubikora uretse twebwe ubwacu.”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byatangiye ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko, ubwo umuryango we wajyaga kuba mu buhungiro. Ati “Umuryango wari umeze neza muri icyo gihe ariko twahindutse impunzi mu gihugu cy’abaturanyi, icyo gihe nari mfite imyaka 4. Rero nakuze nk’impunzi nka benshi mu Banyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze
ko gukurira mu buhungiro n’ibibazo byagendaga bijyana na byo byatumye we
n’abandi Banyarwanda bari bahuje ibibazo babasha kwiga amasomo menshi
y’ubuzima.
Ati: “Twakuze tunyura mu
bintu byatwigishije amasomo menshi uretse kujya ku mashuri aha na hariya,
ahubwo twize ibindi bintu tudashobora kwigira ku ishuri. Ibintu wigishwa
n’ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko
uko kuba mu nkambi byatumye amenya ko ibibazo byose banyuragamo byaterwaga
n’ubuyobozi bubi, ibibazo byo kuva mu Bukoloni no kujya mu Bwigenge n’ibindi
byabasigiye amasomo.
Ati: “Ibintu byose byari
uko bitagakwiye kuba bigenda. Ayo ni amasomo twize, hari ikitaragendaga. Ariko
iyo urebye ibyabaga icyo gihe mu myaka ya za 1960, hari ibiri kuba ubu,
turacyafite abantu bari kunyura mu bibazo kubera politiki, imiyoborere mibi.”
Perezida Kagame yabwiye
urubyiruko ko rudakwiye gukura amasomo mu byo ruhura na byo gusa ahubwo rukwiye
no kwigira ku mateka y’abandi cyangwa ibyo rubona biba hirya no hino mu bihugu
byabo cyangwa ahandi. Ati “Hanyuma ukishyira muri uwo mwanya, biramutse
bimbayeho, ni iki nakora mu kubirinda? Ni iki nakora ndamutse mpuye na byo mu
kubyigobotora?”
Iyi nama iri kuba ku nshuro ya 7, iri kwiga ku guhanga imirimo mishya binyuze mu guteza imbere ubumenyi. Yitabiriwe kandi n'Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, abanyeshuri muri za kaminuza n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko.
Perezida Kagame yasangije urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt Africa Summit ubuzima yabayemo mu buhunzi n'amasomo bwamusigiye
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatanze kigaruka ku ruhare rw'urubyiruko mu iterambere rya Afurika
Inama ya Youth Connekt iri kuba ku nshuro ya 7
TANGA IGITECYEREZO