Kigali

Polisi yataye muri yombi abantu 3 bakurikiranyweho urupfu rwa Liam Payne

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/11/2024 9:09
0


Polisi yo mu gihugu cya Argentine yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batatu (3), bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'umuhanzi rw'umuhanzi Liam Payne wamamaye mu itsinda rya 'One Direction'.



Liam Payne wari umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umwongereza, wamamaye cyane mu itsinda rya ‘One Direction’, yitabye Imana ku itariki 16 Ukwakira ubwo yahubukaga kuri etage ya 3 ya hoteli yari arimo muri Argentine. Kuri ubu Polisi yo muri iki gihugu yamaze gutangaza ko yataye muri yombi abantu 3 bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi. 

Aba barimo inshuti ye barikumwe muri hoteli aho basangiriye amayoga gusa akagenda mbere y’uko Liam Payne akora impanuka. Polisi yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cya ‘Person Abandonment’ ko yasize uyu muhanzi ari wenyine kandi bigaragara ko ibitekerezo bye bitari ku murongo bitewe n’ibiyobyabwenge yari yafashe. Iyi nshuti ye ikaba ishinjwa ko yatereranye Liam Payne.

Umuntu wa Kabiri watawe muri yombi ni umukozi wa Hoteli ya CasaSur Palremo uyu muhanzi yaramazemo iminsi. Uyu arashinjwa kuba yaragize uruhare mu guhuza Liam Payne n'umucuruzi w'ibiyobyabwenge biri mu byagize uruhare mu rupfu rwe.

Ni mu gihe umuntu wa gatatu wafunzwe mu rupfu rwa Liam Payne ari uwamugurishijeho ibiyobyabwenge aho yabyinjije muri hoteli abihishe mu ipaki y'amasabune. Uyu nawe arashinjwa ko ibiyobyabwenge yagurishije Liam birimo ibinini bya 'Narcotics' byagize uruhare mu rupfu rw'uyu muhanzi kuko yasimbutse hoteli amazekubinywa.

Polisi ya Argentine itangaje ibi nyuma yaho umuryango wa Liam Payne waruherutse kujya gufata umurambo we bakawutahana mu Bwongereza ahagiye kubera imihango yo kumusezeraho.

Polisi ya Argentine yataye muri yombi abantu 3 bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND