Kigali

Abahanzi Nyarwanda batatu bahataniye ibihembo bitangirwa muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2024 12:04
0


Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] na Adrien Misigaro ndetse na Mugisha Robinson [Producer Element] bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi banyuranye bo muri Afurika bahataniye ibihembo HiPiPo Awards.



Bigiye gutangwa ku nshuro ya 13, kandi bihataniwe mu byiciro 12. Mu 2023 byari bihatanyemo indirimbo ‘Fou de Toi’ ya Bruce Melodie, Element EleéeH na Ross Kana ndetse n’indirimbo ‘Bonane’ Deejay Pius yakoranye na Alyn Sano na Bushali, ariko muri bose nta n’umwe wigeze wegukana igikombe ubwo byatangarwa mu 2023. 

Urutonde rwashyizwe hanze n’abategura ibi bihembo rugaragaraho amazina y’abahanzi bakomeye cyane abo mu gihugu cya Uganda, u Rwanda ndetse na Nigeria. Ni mu gihe ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku wa 15 Ugushyingo, muri Kampala Serena Hotel muri Uganda.

Producer Element wo muri 1:55 AM yashyizwe mu cyiciro cy’umugabo mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist) aho ahatanye n’abarimo: Bien, Diamond Platnumz, Drama T, Joshua Baraka, Mbosso, Navio, Sheebah ndetse na Zuchu.

Ni mu gihe Meddy na Adrien Misigaro bahatanye muri ibi bihembo binyuze mu cyiciro cy’indirimbo nziza yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best ACT/Song); babicyesha indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Niyo ndirimbo’ bakoranye.

Bahatanye n’indirimbo ‘Mapoz’ ya Diamond Platnumz, ‘I want you’ ya Bien, ‘Huu Mwaka’ ya Rayvanny, ‘Mad Infinity’ ya Navio, ‘Umechelewa’ ya Mbosso, ‘Kosho’ ya Dram T, ‘Zawai’ ya Zuchu na Dadiposlim ndetse na ‘Dalilah’ ya Joshua Baraka.

Mu cyiciro cy’indirimbo nziza yo muri Afurika (Africa Best ACT/Song) hahatanyemo ‘Egwu’ ya Chiké & Mohbad; ‘Komasava Remix’ ya Diamond Platnumz x Jason Derulo ft Khalil Harisson & Chley, ‘Ganeni’ ya Elyanna, ‘Big Baller’ ya Flavour, ‘Arabi’ ya Mohamed Ramadan, Futurena Massari, ‘American Love’ ya Qing Madi, ‘Burning’ ya Tems, ndetse na ‘Tshwala Bam’ ya TitoM & Yuppe.

Eddy Kenzo, Fik Fameica, Joshua Baraka, King Saha Navio, Rema Namakula, Sheebah ndetse na Streams of Life Choir nibo bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the year).

Ni mu gihe icyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female Artist) gihatanyemo: Carol Nantongo, Irene Namatovu, Lydia Jazmine, Rema Namakula Sheebah ndetse na Winnie Nwagi.

Mu 2017, itsinda rya Charly&Nina ryatwaye igikombe muri ibi bihembo bya HiPipo Music Awards. Bari bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka mu Rwanda [“Song of the Year: Rwanda”], babicyesha indirimbo ‘Indoro’ baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.

Mu 2018, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi wigaragaje muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Breakthrough Artist) muri HiPiPo Music Awards. Icyo gihe yahigitse Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa, The Ben na Ykee Benda.

Muri uriya mwaka kandi, indirimbo “Binkolera” ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo muri HiPiPo.

Yahigitse “Babiee” ya Avril na A Pass, “Barua Kwa Mama” ya Bahati na Eddy Kenzo, “Just a Dance” ya Buravan na AY, “Owooma” ya Charly & Nina na Geosteady, “Throne” ya Navio na King Kaka, “Body” ya Rabadaba na Jody ndetse na “Nikungushe” ya Willy Paul na Rayvanny.

Mu bandi bahawe ibihembo barimo Knowless wegukanye icy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo meza, binyuze mu ndirimbo ye yise “Uzagaruke”. Icyo gihe yahigitse “Zahabu” ya Charly & Nina, “Ntawamusimbura” ya Meddy na “Habibi” ya The Ben.

Ni mu gihe “Slowly” ya Meddy yabaye indirimbo y’umwaka mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda.

Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ushyigikiye muri ibi bihembo kuri iyi nshuro

Producer Element ahatanye muri ibi bihembo binyuze mu cyiciro ‘East Africa Best Artist’ 

Meddy ubarizwa muri Amerika yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abahatanye muri ibi bihembo

Adrien Misigaro yashyizwe ku rutonde binyuze mu ndirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye an Meddy 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA  ADRIEN MISIGARO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND