Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, ivuga ko u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo iboneye kandi ituma abayirimo babona n’ubumenyi butuma baguma ku isoko ry’umurimo.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka
wa 2024, ikigero cy'ubushomeri cyageze munsi ya 15% bitewe n'ishoramari
ry'Abanyarwanda n'Abanyamahanga ryakozwe mu nzego zirimo n'inganda mu myaka 3
ishize bituma abashomeri bagabanukaho 7%.
Imibare
y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko muri
Gicurasi 2024 Abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 8.1 ari bo bari bagejeje igihe
cyo gukora, ababarirwa muri Miliyoni 4.3 bari bafite akazi, ariko Miliyoni 2.8
byabo ari bo bafite akazi gahoraho.
Minisitiri w'Abakozi ba
Leta n'Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka avuga ko hakenewe kubakwa
urwego rw'umurimo ruhamye ruzarushaho gutanga akazi mu buryo burambye.
Yagize ati "Kubona
akazi kaboneye kuri bose bakifuza ni kimwe mu bibazo bikomeye kandi bikeneye
gushyiraho uburyo buhamye bw'urwego rw'umurimo rutanga akazi mu buryo burambye.
Bitewe n'uburyo byihutirwa kandi bikenewe cyane ku rwego rw'isi, birumvikana ko
guhangana nabyo si amahitamo ahubwo ni ngombwa. Mu gihe turangajwe imbere no
kugera kuri izi ntego, tugomba gushyira imbaraga mu ihangwa ry'imirimo iboneye,
ifite ireme kandi iteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry'uyu munsi n'ejo
hazaza h'umurimo."
Ibi bitangajwe mu gihe
biteganyijwe ko bitarenze mu 2030, Isi yihaye intego yo kuzaba yarahanze
imirimo mishya Miliyoni 600 ni ukuvuga imirimo miliyoni 40 igomba guhangwa buri
mwaka.
Ni mu gihe muri gahunda ya
2 yo kwihutisha iterambere NST 2, igihugu cyihaye intego yo kuzaba cyarahanze
imirimo mishya 1,250,000 mu myaka 5 izagera ku musozo muri 2029.
TANGA IGITECYEREZO