Kigali

Toyota yakoze igerageza ry’indege ikoresha amashanyarazi - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanis
Taliki:4/11/2024 10:29
0


Joby Aviation ifatanyije na Toyota, bakoze igerageza rya mbere ry’indege zikoresha amashanyarazi ryabereye Toyota's Higashi-Fuji Technical Center mu gace ka Shizuoka muri Japan.



Ku wa 02 Ugushyingo, amaso y’abarebera hafi ikoranabuhanga yari yerekejwe mu gihugu cya Japan mu gace ka Shizuoka ahasanzwe habera ibikorwa by’uruganda rwa Toyota cyane cyane iyo bari mu igerageza ry’ibikorwa byabo.

Kuva mu 1925, Sakichi Toyoda washinze Toyota Group, yagaragaje ko afite inzozi zo kugira uruganda rwa mbere ku Isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga kandi bifasha abantu mu nshingano zabo ndetse agaragaza ko yifuza gutera intambwe akaba yatangira gukora indege.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, Sakichi Toyoda nibwo yatangiye gushaka uburyo bwo guhangana n’ibibazo Isi yari isigayemo aho ibikomoka kuri peteroli byigonderwaga n’umugabo bigasiba undi. Aha niho yinjiye mu mikoranire na Kompanyi z’Abanyamerika bashakira hamwe uburyo bakoramo moteri zitifashisha ingufu za peteroli.

Mu rwego rwo gukomeza kumaranira kugera ku nzozi zayo, Sosiyete ya Toyota yagiranye ubufatanye na Joby Aviation bakorana indege ikoresha amashanyarazi gusa. Aba bombi bahurije ku gitekerezo cyo kwirinda kwangiza ikirere no guhangana n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Nyuma yo gukora indege nto izakoresha amashanyarazi, kuri uyu wa gatandatu bayikoreye igerageza mu gace ka Shizuoka ahari agace Toyota isanzwe ikoreramo igerageza ry’ibikoresho byabo bya buri munsi.

Nyuma yo gukora iri gerageza, JoeBen Bevirt washinze Joby Aviation yagize ati “Uyu ni umwanya twategereje kuva kera kandi tugaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo gukora ingendo zo mu kirere zoroherye buri wese kandi buri munsi.”

Hiroki Nakajima umwe mu bayobozi mu ruganda rwa Toyota, yavuze ko barajwe ishinga no korohereza abantu gukora ingendo haba ku butaka ndetse no mu kirere kandi ko ubufatanye bagiranye na Joby Aviation buzatuma bagera ku ntego basangiye mu gihe gito. Uyu mushinga wo gukora izi ndege, Toyota yawutanzemo arenga miliyoni 500$ ubwo ni ukuvuga arenga Miliyari 650Rwf.

Ku bufatanye na Joby Aviation, Toyota yakoze indege ikoresha amashanyarazi

Mu cyanya cya Toyota Higashi-Fuji Technical Center niho habereye iri gerageza

Kuva nyuma y'intambara ya kabiri y'Isi, uruganda rwa Toyota rwagize igitekerezo cyo gukora ibikoresho bidakoreshwa n'ingufu za Peteroli gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND