Kigali

Mani Martin yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka 24 amaze mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2024 15:18
0


Umuhanzi wamenyekanye nka Mani Martin yatangaje ko ari mu myiteguro yo kuzakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 24 ishize ari mu muziki, mu rwego rwo kongera kwiyereka abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange hagamijwe kwibukiranya ibihe by'ingenzi byaranze ubuzima bwe mu muziki.



Mani Martin ni umwe mu bahanzi baririmbye mu iserukiramuco 'Twaje' ryabereye muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024. Yahuriye ku rubyiniro n'abahazi bakomeye barimo Juno Kizigenza, Ruti Joel, Nel Ngabo, Jules Sentore, Ariel Wayz, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Itorero Ibihame by'Imana n'abandi banyuranye bari bahuriye ku gutaramira ibihumbi by'abantu. 

Ni ubwa mbere iki gitaramo cy'iri serukiramuco cyari kibaye. Ariko hari gahunda y'uko rizajya riba buri mwaka mu rwego rwo gukomeza gufasha abakunzi ba Buravan gukomeza kuzirikina ibikorwa yasize mu rugendo rwe rw'umuziki yamazemo imyaka isatira itanu. 

Mani Martin yaririmbye muri iri serukiramuco nyuma y'igihe cyari gishize adakora ibitaramo byagutse, ariko yaherukaga gushyira ku isoko Album yise 'Nomade' yacuranzwe cyane mu bitangazamakuru Mpuzamahanga. 

Ni Album yagiye hanze anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mani Martin yavuze ko yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa by'umuziki kubera ko yari yabanje gutera ikirenge asubira inyuma kugirango arebe ku ruhande ibikubiye mu ruganda rw'umuziki.

Ati "Maze iminsi nshyizemo intera hagati yanjye n'uruganda rwa muzika kubera ko nashakaga gufata uwo mwanya wo kubirebera mu ntera runaka kugirango nanjye ntirebe ntabirimo noneho ngerageze kumva umuntu ndiwe ni nkuru ngomba kuba ntwaye kuko ndi njyewe."

 Yavuze ko kuva ku myaka itandatu y'amavuko yari mu muziki, ku buryo buri gihe ahora mu maso ya rubanda binyuze mu bikorwa bya buri munsi yisangamo ndetse n'umuziki.

Mani Martin avuga ko igihe yafashe cy'akaruhuko mu muziki cyatumye yitekerezaho, kandi byamubereye byiza cyane mu kongera kwisanga nanone mu muziki.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka 'Ituro', 'Akagezi kamushoreza’, yavuze ko atari ikiruhuko yari yarafashe mu muziki, ahubwo abisobanura cyane nk'igihe cyagombaga kumufasha kongera guhanga bundi bushya.

Yasobanuye ko yahawe impano y'ubuntu yo gukora umuziki ari nayo mpamvu atashyizemo kuyicuruza, kuko ni impano yahawe ari wenyine mu muryango akomokamo. 

Mani Martin yavuze ko muri uru rugendo ari kwitegura gukora igitaramo cyo 'kwizihiza imyaka itari micye ishize nkora ubuhanzi'. 

Ati "Ni igihe ngitekereza nishimye, kuko birashimishije kuba muzima uyu munsi, ukabasha kureba, nkaba mbasha kureba abahanzi bamwe nafashe ukuboko mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari kugera ku nzozi zabo nanjye nkirimo, urumva rero ni igihe gishimishije, igihe tuzatarama abantu bazishima."

Mani Martin yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka ishize ari mu muziki 

Mani Martin yavuze ko mu byo azishimira muri iki gitaramo harimo no kuba hari abahanzi yafashije no bakaba bafite aho bamaze kugera 

Imyaka 24 irashize Mani Martin ari mu muziki aho yasohoye indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANI MARTIN

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA IBIHANGANO BINYURANYE BYA MANI MARTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND