Kigali

Burna Boy yagarutse kuburyo umuziki wazamuye ubukungu bwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/10/2024 16:03
0


Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy, yahishuye ko umuziki we usigaye umwinjiriza amafaranga menshi kurusha abandi bakora indi myuga, ndetse anavuga ko abantu badakwiye kuwusuzugura kuko nawo ari isoko y'ubukungu.



Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy, yagaragaje ko ari mu bahanzi bamaze kugera ku rwego rushimishije mu kwinjiza agatubutse bivuye mu muziki, aho avuga ko ubu asigaye akize kurusha bamwe mu banyapolitiki bahoze bafatwa nk'abaherwe.

Ibi yabigarutseho mu butumwa bumara amasaha 24 yanyujije kuri Instagram ye, aho yagaragaje ko mu bihe byo hambere umuziki utahabwaga agaciro ku buryo iyo abantu babaga baganira ku mafaranga batashoboraga kuwuzanamo, ariko kuri ubu akaba asigaye yinjiza arenze 90% y'abahoze bafatwa nk'abaherwe.

Burna Boy yavuze ko ibi ari byo bituma atajya asuzugura abantu bakiri bato kuko isaha n'isaha ubuzima bwabo bushobora guhinduka bakaba nka Elon Musk, umwe mu baherwe Isi ifite kugeza ubu.

Ibi Burna Boy yabigarutseho mu gihe akomeje kugenda akora ibitaramo bitandukanye ku Isi nko muri Amerika, mu Bwongereza n'ahandi hatandukanye bikitabirwa na benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND