Kigali

Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye mu Mujyi wa Ottawa – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/10/2024 15:19
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] uri kubarizwa muri Canada yatangiriye ibitaramo bye muri Ottawa, aho yeretswe urukundo rudasanzwe n'abakunzi be baherereye muri uyu mujyi ndetse n’icyumba cyari cyateguwe kiruzura.



Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, kikitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo. Uyu muhanzi, yasubije abakunzi be mu myaka yatambutse yifashishije indirimbo ze zakanyujijeho muri icyo gihe, birimo ‘Complete Me,’ ‘Katerina,’ ‘Akinyuma,’ ‘Katapilla’ n’izindi.

Iki gitaramo Bruce Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi ateganya gukorera mu mijyi nka Montreal, Toronto na Vancouver.

Abatahiwe, ni ab’i Montreal, aho uyu muhanzi azataramira ku itariki 1 Ugushyingo 2024 azataramira i Montreal, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 akomereze mu Mujyi wa Toronto, naho tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho azasoreza ibitaramo bye.

Ibi bitaramo bitangiye kuba nyuma y’uko byari byabanje gusubikwa kubera iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika ryari rimaze iminsi rizenguruka Igihugu kandi uyu ari umwe mu bahanzi yagizemo uruhare.

Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali nyuma gato y’uko ashyize akadomo ku bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival’ yari ahuriyemo na bagenzi be byasorejwe mu Karere ka Rubavu, ku wa 19 Ukwakira 2024.


Bruce Melodie yatangiriye ibitaramo bye byo muri Canada mu mujyi wa Ottawa

Yagiranye ibihe byiza n'abafana be bahatuye

Ategerejwe mu bindi bitaramo bitatu bikomeye azasoreza muri Vancouver





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND